Akarere ka Kicukiro gafitiye uruhisho abana batangiye ibiruhuko

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 1, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, buratangaza ko burimo gufatanya n’izindi nzego mu rwego rwo gutegura amarushanwa y’abana mu gihe cy’ibiruhuko batangiye.


Mu kiganiro kihariye Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro Mutsinzi Antoine, yavuze ko amarushanwa agamije gufasha abana muri ibi biruhuko ariko bagasaba n’ababyeyi kwita ku bana babo.


Mutsinzi yagize ati “Ku bufatanye n’inzego z’urubyiruko turimo turategura amarushanwa azabera mu Mirenge yose azahuza ibyiciro bitandukanye by’abana bafite hejuru y’imyaka 10.

Hazakinwa imikino yose, umupira w’amaguru, uw’intoki n’indi mikino gakondo kugira ngo nibura tubone uko dufasha abana bacu”.

Ubuyobozi bwa Kicukiro bugaragaza ko hari imirimo itavunanye abana bashobora gukorera umuryango ariko bakibuka no gusubira mu masomo bize.

Mutsinzi, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, asaba ababyeyi kurinda abana babo kujya hirya no hino mu mihanda ndetse no mu tubari.

Ahamya ko hari aho ujya ugasanga abana batagejeje imyaka y’ubukure bari mu kabari ariko ngo bazi ko batabyemerewe.

Aha ni ho ahera yibutsa ababyeyi ko bafite uruhare rwo kurinda abana babo kandi nk’ubuyobozi bw’Akarere bazakomeza gufatanya.

Ati “ […] tugomba kurinda abana bacu kujya mu bidafite agaciro kandi byangiza ubuzima bwabo”.

Yavuze ko mu imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Gikondo harimo ibikorwa bitandukanye abana bagomba kujya kureba, ikindi ngo bashobora kuhigira ubukorikori.

Mutsinzi Antoine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, avuga ko hari amarushanwa bateguriye abana baje mu biruhuko

Akarere ka Kicukiro kavuga ko karimo gukora ubukangurambaga bwo kunywa inzoga nke cyangwa bakazireka.
Abafite utubari baraburirwa kuko ngo akabari kazafatirwamo umwana azahanwa.


Mutsinzi asaba abafite utubari kumanika ibyapa bibuza abana bari munsi y’imyaka 18 kutwinjiramo.


Ubuyobozi bwibutsa ababyeyi ko bafite uruhare runini mu mirere y’abana babo ariko bukanavuga ko hari itegeko rihana umubyeyi utujuje inshinagno ze ku bana be.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 1, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE