Ahakeneye imbaraga ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda bigatera imbere 

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 27, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi,(MINAGRI) yagaragaje ko umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi ukeneye gushyirwamo imbaraga cyane cyane mu bushakashatsi kugira ngo ukomeze kurangwa n’udushya tuganisha ku kubona umusaruro uhagije.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025 ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ku nshuro yaryo ya 18, ryaberaga ku Mulindi mu Karere ka Gasabo.

Ryahurije hamwe abasaga 500, bamurikaga ibikorwa bitandukanye byiganjemo udushya turi mu byo bakora, abashakashatsi n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuhinzi.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Rwigamba Eric, yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu buhinzi n’ubworozi hakiri urugendo kandi hakenewe gushyira imbaraga by’umwihariko mu bushakashatsi kugira ngo butere imbere kurushaho.

Yagize ati: “Iyo ubonye ibijyanye n’ubushakashatsi tugomba gushyirmamo imbaraga nyinshi kugira ngo tubone haba;imbuto, icyororo, n’ibindi. Iyo wumvise ingurube ifite ibiro 500 ntabwo yavutse gutyo ahubwo hari ubushakatsi bwakozwe, ntabwo ari ibintu byikora hari ubushakashatsi bujya mu mirire, icyororo n’ubuvuzi.”

Rwigamba yashimiye abahinzi n’aborozi bitabiriye iryo murikabikorwa asaba abasuye gukopera imishinga myiza  n’udushya twaharanzwe kugira ngo babashe kunoza ibyo bakora.

Yagize ati: “Ibikorwa byiza biri hano tugende tubyagure bigere ku bahinzi benshi tubibyaze umusaruro. Abantu bose basuye, abakoze ibikorwa byo kumurika barusheho kugenda bagure kandi  no gukopera ntabwo ari ikibazo kuko ukopera ibintu byiza nta cyamubuza kubikora.”

Yongeyeho ko ubumenyi bwahagaragaye, abasuye bakwiye kububyaza umusaruro.

Manirafasha Adrien, umwe mu baje kumurika ubworozi bw’amasazi amazemo imyaka itatu, avuga ko iryo murikabikorwa ari umwanya mwiza wo kumenyekanisha ubworozi bwe bukaba bwagirira n’abandi akamaro.

Avuga ko amasazi yorora avamo ibiryo by’inkoko kuko atera amagi avamo imiyorogoto akaba ari yo zirya kandi zitanga umusaruro.

Yagize ati: “Amasazi norora ni yo avamo ibiryo by’inkoko zanjye kandi kuva natangira kuziyagaburira byongereye umusaruro w’inkoko zitera n’iz’inyama  kandi nafashije n’abandi baza bangana ndaboroza.”

Yongeyeho ko muri iryo murikabikorwa hari benshi baje bamugana abigisha iby’ubwo bworozi ndetse anaboroza ku masazi.

Umwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya witwa Kubwimana Claudine,  wanyuzwe no korora amasazi, yagaragaje ko ubwo bworozi ari bushya mu maso ye ariko nyuma yo kubumenya yabwishimiye ndetse akaba yumva na we azabukora.

Yagize ati: “Nabonye umuntu worora amasazi ndatangara ariko kuko nabonye ari ingenzi kandi byongera umusaruro w’inkoko zitera amagi ndetse n’inyama nanjye numvise nzamusura akansobanurira neza ubundi nkabukora.”

MINAGRI yongeyeho ko kuba abitabiriye imurikabikorwa biganjemo urubyiruko bigaragaza ko hari ikizere cy’ahazaza h’ubuhinzi n’ubworozi kuko ari rwo mbaraga igihugu gifite.

Urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi rwiganje mu bitabiriye imurikabikorwa.
Ingurube ziri mu matungo magufi yitabiriye imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi
Inka z’Inyambo na zo zitabiriye imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi
Abantu banyuzwe n’ubworozi bw’amasazi agaburirwa inkoko
  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 27, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE