Agathe Kanziga yayoboraga mu ibanga kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 16, 2025
  • Hashize umunsi 1
Image
Agathe Kanziga yayoboraga igihugu bucece kandi avugwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Izina rya Agathe Kanziga Habyarimana ryibutsa ibihe bikomeye by’umwijima mu mateka y’u Rwanda. Akenshi yagaragazwaga nk’umugore w’Umukuru w’Igihugu Juvénal Habyarimana gusa, nyamara yari umwe mu bantu bari ku isonga ry’ubutegetsi, aho yari mu mutima w’itsinda rya politiki n’igisirikare ryateguye kandi rishyira mu bikorwa itsembabwoko ryakorewe Abatutsi mu 1994.

Inkuru y’umunyamakuru w’Umubiligi Colette Braeckman, yitwa “La face cachée du génocide rwandais”, yerekana neza uburyo “Umupfakazi” nk’uko bamwita ubu, yagize uruhare rukomeye n’uko yabashije gucika ubutabera.

Yavukiye mu muryango ukomeye w’Abahutu bo mu Majyaruguru y’u Rwanda, Agathe Kanziga yari umwe mu bitwaga ab’i Gisenyi, agace kakomokagamo abanyepolitiki n’abasirikare bari bafite ububasha kuva kera.

Kuba yarashakanye na Habyarimana, icyo gihe wari umusirikare ufite ipeti ryo hejuru byahindutse intwaro yo gusubiza ubutegetsi mu biganza byabo, nyuma yo kubutakaza mu gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi.

Igihe umugabo we yabaga Perezida mu 1973, ni umuryango we wose winjiye mu butegetsi. Abavandimwe be na bo mu muryango mugari bari bafite mu maboko urwego rw’ubukungu, urwa gisirikare n’urw’umutekano.

Habyarimana yakundaga kuvuga aseka ati: “Ni we mutware w’urugo nyakuri.” Ariko ibyo ntibyari urwenya gusa, kuko Agathe yari afite ububasha butagaragara cyane ariko bukomeye mu byemezo bya politiki n’ishyirwaho ry’abayobozi.

Ku bw’ingaruka z’ubwo bubasha, ubutegetsi bwarushijeho kuba nk’urusobe rw’inyungu z’umuryango we, ruzwi nk’ “Akazu” – “inzu nto” y’ubutegetsi.

Nk’uko Braeckman abivuga, iryo tsinda ryahindutse “ikiciro cy’abahabwa amahirwe biteguye gukora ibibi byose ngo barinde ubutegetsi bwabo”, harimo no gukoresha ingengabitekerezo y’urwango.

Guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 1990, ubwo Ingabo z’u Rwanda (FAR) zari mu ntambara n’Inkotanyi (FPR), itsinda rya Agathe Kanziga ryahise rihinduka burundu. Amasezerano ya Arusha yasinywe mu 1993, yashyiragaho uburyo bwo gusangira ubutegetsi no kugarura impunzi z’Abatutsi, ariko ku ruhande rw’Agathe n’abandi byafatwaga nko gutanga Igihugu.

Nk’uko Braeckman abigaragaza, Agathe Kanziga yajyaga mu nama yabaga ifite umurongo wo kurimbura Abatutsi kugirango batazagabana ubutegetsi.

Ni muri urwo rwego hatangiye gahunda yo gukwirakwiza intwaro, gushinga Interahamwe, no gukwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango binyuze muri RTLM (Radio-Télévision Libre des Mille Collines).

Nubwo atari mu bikorwa bya gisirikare, uruhare rwa Agathe Kanziga rwari urw’ingenzi mu buryo bw’amafaranga, muri uwo mugambi mubisha.

Ku mugoroba wa 6 Mata 1994, indege ya Perezida Habyarimana yo mu bwoko bwa Falcon 50 – yari yarahawe n’u Bufaransa – yararashwe, igwa hafi y’urugo rwe. Muri iyo mpanuka hapfiriyemo Perezida Habyarimana, Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira, n’abandi bayobozi.

Iryo bara ryahise rifatwa nk’urwitwazo ku bahezanguni b’Abahutu kugira ngo batangize itsembabwoko. Bukeye bwaho, Agathe Habyarimana yahungishijwe n’ingabo z’u Bufaransa.

Ibi byabaye ishusho y’ubudahangarwa yagiye agira nyuma yaho. Mu gihe Abatutsi barenga miliyoni imwe bicwaga mu gihugu, Agathe yajyanywe mu Bufaransa, yakirwa nk’“umupfakazi w’umuyobozi” n’uwari Perezida François Mitterrand.

Nyuma, yabanje kuba muri Kenya ku butumire bwa Perezida Daniel arap Moi, nyuma ajya kuba muri Zayire kwa Mobutu Sese Seko, hanyuma yimukira burundu mu Bufaransa.

Kuva icyo gihe, Agathe Kanziga yabaye mu Bufaransa imyaka irenga mirongo itatu nta kintu na kimwe akurikiranweho. Nk’uko Braeckman abivuga, aracyafitanye imikoranire n’abahoze ari ab’abahezanguni b’Abahutu. Nubwo benshi bamwita “Umupfakazi”, nta narimwe yigeze ahanirwa uruhare rwe.

Ariko ibimushinja ni byinshi. Abatangabuhamya n’abashakashatsi batandukanye bamufata nk’umwe mu bari inyuma y’itegurwa rya jenoside, hamwe n’abasirikare n’abanyepolitiki b’abahezanguni. Uruhare rwe mu Akazu rwamuhaye ikuzo nk’umwe mu bubatse sisiteme y’urwango n’amarangamutima y’ubwoba byakururiye igihugu mu kaga gakomeye.

Nubwo ubutabera mpuzamahanga butigeze bumuhamya ibyaha byeruye, Agathe Kanziga umutima we umushinja bidashidikanwaho. Nka Madamu wa mbere, yagize uruhare mu gushyiraho umwuka wa politiki wateye ubwoba, ukanakurura urwango mu gihugu.

Uburyo yagiraga ijambo mu nzego z’ubutegetsi, uko yafataga ku ruhande ab’abahezanguni, n’uko yitabiraga inama z’itegurwa ry’ubwicanyi, byose bigaragaza ubufatanyacyaha bwa politiki n’ubwo mu bitekerezo.

Kuva icyo gihe, guceceka kwe kwabaye nk’ikimenyetso gikomeye mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.  Mu gihe abagore benshi b’Abanyarwanda bagize uruhare mu kurokora no guhangana n’ubwicanyi, Agathe Kanziga ahagararira igice cyijimye cy’ubutegetsi cyatatirije igihugu.

Ubuhungiro bwe mu Bufaransa bugaragaza neza ibihe by’amayobera mu mubano w’u Bufaransa n’u Rwanda, nk’uko Colette Braeckman abivuga, yari “politiki ifite isura ebyiri.”

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 16, 2025
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE