Afurika y’Epfo: Pasiteri washimutiwe ku ruhimbi yabonetse habanje gupfa 3

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 17, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umupasiteri w’Umunyamerika wari warashimutiwe muri Afurika y’Epfo n’abantu bitwaje imbunda ubwo yari ku ruhimbi yigisha yabonetse ari uko habanje kubaho iraswa rikomeye ryaguyemo abantu batatu.

Ubuyobozi muri Afurika y’Epfo   bwatangaje ko Pasiteri Josh Sullivan yabonetse mu Mujyi wa Gqeberha mu burasirazuba bwa Cape Town nyuma yo kumara igihe yarashimuswe.

Polisi yo muri icyo gihugu, ku 16 Mata yatangaje ko Josh yabonetse ku mugoroba wo ku wa Kabiri ariko hari hashize hafi icyumweru abuze kuko yari yarashimuswe ku wa Kane w’icyumweru gishize, gusa nta bisobanuro birambuye ku bari baramushimuse byatanzwe.

Imibare ya Polisi igaragaza ko mu myaka icumi ishize, muri Afurika y’Epfo ikigero cy’ishimutwa kiyongereye kuri 264%.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara  n’umutwe wa Polisi uzwi ku izina rya Hawks, wavuze ko Sullivan yarokowe nyuma y’iperereza ryakozwe hashakishwa icyerecyezo cy’aho ari nyuma y’uko abamushimuse batangiye kugira ibyo basaba umuryango we ngo bamurekure.

Umuvugizi wa Hawks Avele Fumba, yavuze ko ubwo Polisi yari igeze aho yashimutiwe abo bagizi ba nabi bahungiye mu Madoka batangira kurasa.

Umuryango wa Sullivan n’inshuti ze kuva yashimutwa basabye binginga ko yagaruka amahoro kuko yashimuswe mu buryo bubabaje ubwo yari yagiye gusenga n’umuryango we.

Pasiteri Sullivan akaba yarimukiye muri icyo gihugu n’umuryango we mu mwaka wa 2018 agiye gushingayo itorero.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 17, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE