Afurika:  Ihagarikwa ry’inkunga y’Amerika ryongereye Virusi itera SIDA mu batinganyi 

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 22, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryo kurwanya SIDA/AIDS, (UNAIDS) ryagaragaje ko kuva Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zahagarika inkunga ahanini zifashishwaga mu buvuzi zajyaga muri gahunda yo kurwanya Virusi itera SIDA byatumye ubwandu bwayo bwiyongera mu batinganyi bo  muri Afurika.

Raporo ya UNAIDS yo muri Gicurasi 2025, yagaragaje  ko kuba imiti irinda kwandura Virusi itera SIDA, inyobwa mbere cyangwa nyuma yo gukora imibonanao mpuzabitsina( Pre-Exposure Prophylaxis PrEP) itakiboneka kubera imyanzuro yafashwe na Perezida wa USA, Donald Trump, ingaruka zabyo ziri kugaragara mu batinganyi n’abandi bafite ibyago byo kwandura.

Ivuga ko kubura kw’iyo miti byahuriranye no kubura kw’ibindi byifashishwa hirindwa ubwo bwandu birimo amavuta yifashishwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, (lubricants), udukingirizo kandi ibyo byose bifite ingaruka mu kongera ubwandu muri Afurika.

Ibyo bishimangirwa n’abayirwaye 10 barimo abatinganyi n’abandi batangabuhamya baganiriye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Mu bandi bantu 23 baganiriye na Reuters, barimo abakozi mu rwego rw’ubuzima, abakoresha PrEP n’abaharanira uburenganzira bw’abafite ibyago byo kwandura, hafi ya bose bemeza ko kurwanya Virusi itera SIDA kuva inkunga yahagarara bigoye kwirinda kuko imiryango yabafashaga itagihari.

Umutinganyi w’imyaka 25 wo muri Nigeria witwa ‘Emmanuel Cherem’, avuga ko yanduye Virusi itera SIDA nyuma y’amezi abiri gusa Perezida Trump ahagaritse inkunga zibagenewe.

Cherem yemera ko yagize uburangare kuko yagombaga kuba yaririnze mbere yuko yandura ariko atabikoze kuko yari yizeye imiti imurinda kwandura (PrEP).

Yagize ati: “Ndigaya kuko kwita ku buzima bwanjye biri mu  nshingano  zanjye ariko nanone nshyira mu majwi ubuyobozi bwa Trump, kuko imiti yari ihari ariko ayihagarika bitunguranye nta n’integuza.”

Iyo miti igabanya ibyago byo kwandura ku kigero cya 99%, Cherem avuga ko yatunguwe no kuyibura.

Akijya ku butegetsi muri Mutarama 2025, Trump yafashe icyemezo cyo guhagarika inkunga  mu bihugu by’amahanga n’imfashanyo z’Ikigega gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).

Izo nkunga  ni zo zashyiraga mu bikorwa ubufasha bwatangwaga muri gahunda yiswe ‘President’s Emergency Plan for AIDS Relief (PEPFAR), yita ku kugabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA (HIV/AIDS).

Trump yavuze  ko Amerika itanga inkunga irenze urugero mu bihugu by’amahanga, kandi ashaka ko ibindi bihugu bigira  uruhare mu kwita ku abaturage babyo, kuko ashishikajwe no kongera kubaka Amerika ikomeye.

Umwaka ushize wa 2024 muri miliyari 65 z’amadolari zatanzwe na Amerika hafi ½ yashyizwe muri USAID.

Inzobere zikurikiranira hafi ibya Virusi Itera SIDA zemeza ko ibihugu byinshi muri Afurika bidafite ubushobozi bwo kwigurira iyo miti.

Linda-Gail Bekker wo muri Afurika y’Epfo yagize ati: ”Biratera impungenge kuko ibihugu byinshi bya Afurika nta bushobozi bifite byo kugura imiti. Ni nko kubona umuriro ugurumana mu ishyamba ririmo umuyaga.”

Imibare rusange y’abanduye Virusi itera SIDA  muri Afurika igaragaza ko abanduye bose ari miliyoni 25.6, ni ukuvuga ko yihariye hafi 65% by’abanduye ku Isi hose.

Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, (Sub-Saharan Africa) ni yo yihariye abantu benshi barwaye, aho mu bantu 35.000 bandura buri munsi  2.000 muri bo ari ho baturuka.

Mu bantu 390.000 bishwe na yo mu  2023, bangana na 62% by’abapfuye bose ku Isi bazize icyo cyorezo, nk’uko bitangazwa na UNAIDS, ni abo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Uko imibare y’abafite ubwandu ihagaze ku mugabane wa Afurika muri rusange; Afurika y’Epfo ifite abaturage banduye  miliyoni 7.7,  Nigeria ifite miliyoni 2, Mozambique ifite miliyoni 2.2 , Tanzania ifite miliyoni 1.7 , Kenya miliyoni 1.4, Zambia, miliyoni 1.3, Zimbambwe ifite  miliyoni 1.3, Malawi  miliyoni 1.1 mu gihe Uganda ari miliyoni 1.4.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 22, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE