Afite inzozi zo kuzacurangira abarimo Israel Mbonyi na Vestine na Dorcas

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 16, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Uwase Grace w’imyaka 20, atuye mu Murenge wa Kimonyi wo mu Karere ka Musanze, avuga ko yakuze akunda itsinda rya Vestine na Dorcas, ariko amaze kubona ko nta handi bashobora kuzahurira ahitamo kwiga gucuranga kugira ngo azabimenye agere ku rwego rwo kuba yabacurangira.

Uwo mukobwa, avuga ko yakuze akunda ukuntu abantu bacuranga ingoma za kizungu, yataha akabyigana yifashishije ibikoresho bimwe na bimwe byo mu rugo, rimwe na rimwe bikamuteranya n’ababyeyi.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Uwase yavuze ko byatangiye ari urukundo akunda abo bahanzi, nyuma aza kubona aho yiga gucuranga.

Yagize ati: “Nakuze nkunda Vestine na Dorcas nkumva ntahinduka bo, cyangwa ngo turirimbane, ariko kuko nakundaga kubona abantu bakubita ingoma nkabona ni byiza, nahise niyumvisha ko icyampuza na bo ari uko naba ndimo kubacurangira.”

Uwase avuga ko amaze kwiyumvamo ko ikizamuhuza na Vestine na Dorcas ari uko yazabacurangira, yahisemo gutangira kwiyigisha gucuranga ingoma.

Ati: “Nyuma natangiye kujya niga gukubita ingoma nataha nkafata amasafuriya n’ibindi bikoresho nkatangira kubivuza nk’uko nabaga nabibonye, rimwe na rimwe bikanteranya n’abo mu rugo. Naje kubona ikigo cy’urubyiruko cya Musanze, ubu ndimo kwimenyereza kuzicuranga kandi nshyiramo imbaraga.”

Uyu mukobwa avuga ko yatangiye kubimenya kandi ko gufata vuba abikesha urukundo akunda abo bahanzi yifuza kuzacurangira.

Ati: “Mpamaze igihe gito ariko natangiye kubimenya, imbaraga zo gufata vuba nzikura mu nzozi mfite zo kuzacurangira abahanzi barimo Vestine na Docas, Clarisse Karasira hamwe na Israel Mbonyi, kuko nifuza kuzabacurangira bakemera. Ndimo gushyiramo imbaraga nyinshi.”

Umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cya Musanze, Rwigamba Aimable, avuga ko yishimira kubona urubyiruko rubagana kandi hari ababyeyi bamubwira ko hari impinduka batangiye kubona ku myitwarire y’abana babo.

Uretse abiga umuziki muri icyo kigo, hagaragaramo urubyiruko rufashwa gushaka akazi hifashishijwe amahirwe ari ku isoko ry’umurimo, abafashwa gushyira mu bikorwa imyuga yabo no kuyibyaza umusaruro, irimo kudoda no gukora intebe, ubusizi, gukina filime, kuririmba n’ibindi.

Uwase Grace avuga ko yifuza kuzacurangira abarimo Israel Mbonyi ,Vestine na Dorcas
Urubyiruko rw’ingeri zitandukanye bahurira mu kigo buri wese akitoza ibyo yisangamo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 16, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE