Afghanistan yihoreye ku gitero cya Pakistan, yica abarenga 50

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 12, 2025
  • Hashize iminsi 5
Image

Afghanistan yemeje ko yagabye ibitero byo kwihorera mu bice bitandukanye birimo ingabo za Pakistan yica abasirikare bayo 58 mu misozi iri ku mupaka wo mu Majyaruguru.

Leta ya Abatalibani yemeje ko ibyo bitero byo kwihorera bije nyuma yuko icyo guhugu kirenze umurongo kikarasa mu Mujyi wa Kabul ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Pakistan yo yahakanye iyo mibare y’abasirikare bavugwa ko bapfuye ivuga ko ari 23, yemeza ko abasirikare ba Afghanistan 200 na bo bishwe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Pakistan Mohsin Naqvi, yavuze ko ibitero bya Afghanistan byanagabwe ku basivili aburira ko bazihorera mu buryo bukomeye.

Pakistan ishinja Afghanistan gucumbikira no gutera inkunga umutwe w’intagondwa z’Abayisilamu za TTP, zirwanya ubutegetsi bwayo nubwo icyo gihugu kibihakana.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki Cyumweru, Umuvugizi wa Leta ya Afghanistan, Zabihullah Mujahid yavuze ko uretse abasirikare ba Pakistan 58 bapfuye, abandi basaga 30 bakomeretse.

Yongeyeho ko abasirikare babo bari hagati ya 16 na 18 na bo bakomeretse ariko ntiyatangaje umubare w’abapfuye.

Abinyujije ku rubuga rwa ‘X’ Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Pakistan Zeeshan Rafique, yamaganye bikomeye ibyo bitero avuga ko kurasa abasivili ari ukwica amategeko mpuzamahanga ku mugaragaro, anibutsa icyo gihugu ko kiri gukina umukino w’umuriro n’amaraso.

Ni mu gihe imipaka ihuza ibihugu byombi mu mipaka y’Amajyaruguru n’Amajyepfo yabaye ifunzwe.

Ku wa 09 Ukwakira Guverinoma ya Afghanistan yashinje Pakistan kuyivogera nyuma yuko humvikanye urusaku rw’amasasu abiri aremereye mu Mujyi wa Kabul, ibyita igikorwa cy’urugomo kandi giteye ubwoba.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo ya Afghanistan ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ryagaragaje ko Pakistan yagabye ibitero by’indege ku isoko riri mu Ntara ya Patika mu majyepfo y’u Burasirazuba bwa Afghanistan.

Imipaka ihuza ibihugu byombi yafunzwe kubera ubushyamirane
  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 12, 2025
  • Hashize iminsi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE