Afghanistan yashinje Pakistan kuyivogera ikagaba ibitero ku butaka bwayo

Guverinoma ya Afghanistan yashinje Pakistan kuyivogera nyuma yuko humvikanye urusaku rw’amasasu abiri aremereye mu mujyi wa Kabul, ku mugoroba wo ku wa 09 Ukwakira, ibyita igikorwa cy’urugomo kandi giteye ubwoba.
Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo ya Afghanistan kuri uyu wa Gatanu ryagaragaje ko Pakistan yagabye ibitero by’indege ku isoko riri mu Ntara ya Patika mu majyepfo y’u Burasirazuba bwa Afghanistan.
BBC yatangaje ko abaturage bavuze ko inzu z’ubucuruzi nyinshi zasenyutse gusa nta kintu Pakistan iratangaza kuri icyo gitero iri gushinjwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu cyabereye mu Mujyi wa Peshawar muri Pakistan umwe mu basirikare bakuru ba Pakistan Gen. Ahmed Sharif Chaudhry yavuze ko Afghanistan ikoreshwa nk’icyicaro cy’ibikorwa by’iterabwoba bigamije kuyigabaho ibitero.
Yongeyeho ko mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage ba Pakistan hakenewe gufatwa ingamba zose zigamije kubarinda.
Pakistan ishinja Afghanistan kwemerera inyeshyamba z’abayisilamu zirwanya ubutegetsi bwayo (ehrik-i-Taliban Pakistan ,TTP) ko zikorera ku butaka bwayo nubwo ibyo Afghanistan yabihakanye kenshi.
BBC yatangaje ko hari amakuru yamenyekanye avuga ko ibisasu byaturikiye i Kabul byari bigamije kwibasira umuyobozi wa TTP, Noor Wali Mehsud, nubwo hari amajwi yasohotse anyomoza avuga ko uwo muyobozi akiri muzima.
