AfDB yahaye u Rwanda hafi miliyari 14 Frw yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 10, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, (AfDB) yahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 9.4 z’amadolari ya Amerika (miliyari 13.7 Frw) azafasha mu mishinga yo guhangana n’ibiza n’imyuzure bikunze kwibasira by’umwihariko Intara y’Iburengerazuba mu Turere twa Rusizi na Karongi.

Uwo mushinga ugamije kubaka ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu duce dukunze kwibasirwa n’imyuzure, habungabungwa ibidukikije hanatezwa imbere ibikorwa byo kubungabunga ubutaka, harwanywa isuri, n’ibindi bikorwa bigamije kurwanya ibiza.

Ibi bikorwa bizatuma abaturage bagera kuri miliyoni 1.2 barindwa ibyago hakiri kare mu gihe abasaga ibihumbi 620 na bo bazaburirwa kare bikagabanya ibyago byo kwibasirwa n’imyuzure.

Ibindi bikorwa biteganyijwe muri utwo turere birimo gutera amashyamba kuri hegitari 10 000, kubaka inzira z’amazi no gukora ibindi bikorwa bikumira  ibishobora guteza ibiza.

Biteganyijwe kandi ko abarenga 6 000 bazahabwa amahugurwa agamije  guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, naho abanyeshuri 120  biga ibyo kurengera ibidukikije bazakora amahugurwa ariko banashyira mu bikorwa ibyo bize.

Umuyobozi w’uwo mushinga, Lazarus Phiri  yavuze ko bari gufasha Abaturarwanda guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ariko hanatangwa imirimo igamije kubaka ejo hazaza.

Inkangu n’imyuzure bikunze kwibasira Uturere twa Karongi na Rusizi ndetse bigahitana ubuzima bw’abantu, bigasenya amashuri, bikabangamira imibereho y’abaturage ndetse n’ibikorwa remezo.

Mu gushaka ibisubizo hemejwe ko hakomeza ingamba zirimo gutera amashyamba, guca amaterasi no kurwanya isuri.

Izo ngamba zikaba zigamije kurinda kwangirika kw’ibikorwa remezo by’ibanze nk’imihanda n’amashuri no kurinda ibigo bisanzwe bitunganya amazi.

Uwo mushinga ukaba uzatuma Akarere ka Karongi kabona amazi meza no gutuma  umushinga wa Kivu Belt Water Project usanzwe  uterwa  inkunga na AfDB ukomeza.

Iyi gahunda kandi ikaba ijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo gushaka ibisubizo birambye byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hanashyigikirwa intego za AFDB zo kubaka ibikorwa remezo biramba bihangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Uturere wa Karongi na Rusizi twahawe miliyari hafi 14 z’amafaranga y’u Rwanda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 10, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE