Abujuje ibisabwa barasaba gufungurirwa insengero

Mu kwezi kwa Kanama 2024, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere ( RGB) rwafunze 70% by’insengero 14 000 zasuwe zitujuje ibisabwa, zirafungwa.
Bamwe mu bakirisitu n’abayobozi b’amatorero mu Mujyi wa Kigali baganiriye n’Imvaho Nshya, barasaba ko bafungurirwa insengero kuko ibyo basabwe gukosora, babikosoye.
Hakizimana Josias, Umuhuzabikorwa w’Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi rya Bibare, avuga ko bafungiwe urusengero kubera kutagira pubeli.
Iki kibazo cyahise gikemurwa mu nzira zihuse agasanga inzego zibishinzwe zikwiye kubafungurira urusengero.
Yagize ati: “Mu by’ukuri pubeli izo ni zo baduhoye zonyine, ubundi uko wahabonye hari hameze gutyo.
Ubwo rero bakimara kuziturega twahise tujya kuzishaka n’Akarere kagarutse kuzireba […] bo bavuze ko nta kibazo, ko umunsi bafunguye bazadufungurira.”
Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi itorero rya Bibare, buvuga ko ubuyobozi bwari bukwiye kubafungurira kuko bwo bwakoze ibyo bwasabwe gukora.
Imvaho Nshya yasuye itorero, Calvary Temple Worship Center, riherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Iri torero ryasabwe kugura kizimyamwoto na pubeli nini. Umwe mu bayobozi ba Calvary Temple Worship Center, yahamirije Imvaho Nshya ko ibyo basabwaga byahise bishyirwa mu rusengero.
Yagize ati: “Kizimyamwoto y’ifu na pubeli nini ni ibyo bibiri twasabwe, nta bidasanzwe kandi ibyo ni ibintu umuntu agura ukiri aho ngaho.”
Ku kijyanye n’icyakorwa ngo bafungurirwe, yavuze ko icyo bakora ari ugusenga kuko ibyo basabwaga byarakozwe.
Ati: “Twe turasenga ngo Imana ikore igitangaza abantu bakingurirwe bongere basenge Imana.”
Nyinawumuntu Colette, Umukirisito mu itorero rya Bibare Intara ya Bibare, yavuze ko bategereje ko ubuyobozi bubafungurira bagasenga kuko ngo si bo bonyine bafungiwe.
Icyakora avuga ko kuba urusengero rufunze bibagiraho ingaruka zirimo no gukora ingendo ndende bajya gusengera ahari urusengero rutafunzwe.
Agira ati: “Dukora ingendo tujya gushakisha aho urufunguye ruri. Ku isabato njye mva hano mu Bibare nkajya Kabeza. Kuva hano mu Bibare ujyayo iyo bakugiriye neza baguca amafaranga y’u Rwanda 600, ubundi baguca 700 Frw.”
Aho yasengeraga byamusabaga kugenda n’amaguru kuko atuye hafi y’urusengero, bityo agasaba ko bafungurirwa urusengero cyane ko bakemuye ikibazo cyatumye bafungirwa urusengero.
Nyinawumuntu agaragaza impungenge z’uko insengero zidafunguwe yaba intandaro yo kwiyongera kw’ibyaha.
Ati: “Dufite impungenge z’uko abantu bashobora kuba basubira mu byaha, kuko burya urusengero rufashije Leta gufasha abantu, gutuma abantu bamera neza.
Iyo umuntu asenga agira icyaha atinya ariko iyo adasenga aba yumva aba ameze nka wa mwana w’imbobo akumva ashaka kwigenga ariko iyo asenga atinya n’icyaha.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, yabwiye Imvaho Nshya ko hagiye gukorwa ikindi cyiciro cy’ubugenzuzi buzasiga insengero zubahirije ibyo zasabwe zifunguwe.
Havugimana Joseph Curio, Umuvugizi wa MINALOC, yagize ati: “Abantu barangije kuzuza ibyo basabwe bagomba gutegereza inzira (Process) zo kugenzura zikabanza zikarangira kandi zikarangira mu gihugu hose.
Tugakurikizaho ikindi cyiciro cyo kuvuga ngo noneho ubwo ibyo gusuzuma byarangiye reka tujye mu cyiciro cy’abarangije cyangwa kuzuza ibyo basabwaga.”
MINALOC itangaza ko icyo abayobozi banze ari ukuvangavanga kugenzura no kwemerera uwujuje ibisabwa.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, ruherutse kugaragaza ko ahasengerwa hakwiye kuba hubahirije imyubakire y’aho haherereye kandi hari inzira n’imbuga ituma babona ubutabazi n’aho imodoka z’ubutabazi zanyura igihe bibaye ngombwa.
Ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko hari ibibazo bitandukanye birimo; inyubako zitujuje ibisabwa n’amategeko y’imyubakire y’aho ziherereye, isuku itanoze, kutagira uburyo bwo kurinda urusaku no kutagira impamyabumenyi muri tewolojiya ku bayisabwa.
Hari kandi gusengera ahandi hantu hatemewe nko mu buvumo, mu mashyamba, mu migezi, mu misozi n’ahandi, kutagira icyemezo cya RGB kibemerera gukora nk’itorero no kutagira icyemezo cy’imikorere n’Akarere aho bikenewe.
