Aborozi bo muri Gatsibo bagiye kwigira ku b’i Gicumbi

Aborozi 90 bahagarariye abandi mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 10 Mutarama 2023 barimo gukorera urugendoshuri mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, asobanura ko uru rugendo rugamije kuvugurura ubworozi bw’inka. Ibi bijyanye no kuba aka Karere ngo gafite umukoro ukomeye wo kuzagemurira amata uruganda rw’amata rwa Nyagatare.
Umukamo w’amata mu Karere ka Gatsibo ku munsi ni litiro 120,000. Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugaragaza ko kongera umukamo w’amata bishobora gutuma n’igiciro cya litiro y’amata cyiyongera.
Gasana yagize ati: “Twifuza gukora ubworozi bugamije ubucuruzi”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwatangaje ko kugira ngo umukamo w’amata ushobore kongerwa, biterwa no kuba aborozi bakorera mu makoperative ndetse no gukingira inka.
Akarere ka Gicumbi kabarura inka z’inzungu 1,684; inka z’imvange 78,140 n’inka z’Inyarwanda 6,745.
Muri aka Karere hakirwa litiro 101,700 ku munsi kandi agakusanyirizwa ku makusanyirizo 20.
Gicumbi habarurwa imiryango yoroye inka 64,342 ingana na 79.9% by’ingo zituye muri ako Karere. Inka zororewe mu biraro ziri ku kigereranyo cya 98% mu gihe izororewe mu nzuri ari 2% zororerwa mu nzuri 24 gusa zibarurwa muri ako Karere.


Habimana says:
Mutarama 10, 2023 at 5:46 pmHhhhh
Abafite umukamo wa 120K litres bajya kwigira kubafite umukamo wa 101 litres ? Cg ahubwo bagiye kubigisha uko nabo bawuzamuraaa!!!!
Aimable Sibomana says:
Mutarama 11, 2023 at 9:02 amAhubwo gicumbi niyo yagombaga gukorera urugendoshuri I Gatsibo kuko Gatsibo izi korora Inka neza zifite umukamo mwinshi ariko birashoboka ko banajya kubigisha korora neza nabo bakazamura umukamo w’inka za Gicumbi Thx.