Abofisiye 2 b’u Rwanda basoje amasomo mu Ishuri rya Polisi ya Turikiya

Abofisiye babiri muri Polisi y’u Rwanda, IP. Vedaste Nsabimana na IP. Gaston Gatsinzi, bari mu basoreje amasomo muri Ishuri Rikuru rya Polisi ya Turkey.
Ibirori byo gusoza ayo masomo byabaye ku mugoroba wo ku wa 23 Nyakanga, bikitabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Charles Kayonga, wabashimiye akanabifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano zo gukorera Igihugu.
Perezida w’icyo gihugu Recep Tayyip Erdoğan yashimiye abasoje amasomo yabo muri rusange umutima w’ubutwari no kwiyemeza bagize n’umusanzu bagiye gutanga mu gukorera igihugu.
Umwe mu bofisiye b’u Rwanda IP Vedaste Nsabimana, ari mu banyeshuri batsinze neza, ndetse yashyikirijwe igihembo na Perezida Erdoğan.
U Rwanda na Turikiya bisanzwe bifitanye umubano washimangiwe mu 2013 na 2014 ubwo hafungurwaga ambasade ku mpande zombi.
Muri Mutarama 2025, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano arimo imikoranire hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Turkish Radio and Television Corporation; ubutabazi ku mpanuka z’indege za gisivili n’iperereza ribyerekeye; itangazamakuru n’itumanaho n’ubufatanye mu bya gisirikare.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye arenga 20 arimo arebana n’ubucuruzi, uburezi, umuco, gukuraho za viza, dipolomasi no mu zindi nzego zitandukanye.
