Abo duhanganye baturusha imbaraga- Umusirikare wa FARDC wahungiye mu Rwanda

Bamwe mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bahungiye mu Rwanda n’intwaro zabo, bavuga ko bakuyemo akabo karenge kuko babonaga imirwano ikaze kandi inyeshyamba za M23 zibarusha imbaraga cyane.
Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Mutarama 2025, ni bwo bamwe mu basirikare FARDC batangiye kwakirwa kugeza ubu bakaba bamaze kurenga 100 bahunze l.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, abahunze bavuze ko baje mu Rwanda bahunze kubera ko ingabo za FARDC ziri gutsindwa intambara.
Uwitwa Didier yagaragaje ko mu ntambara ushoboye ari we utsinda bityo yabonye barushwa imbaraga n’abo bahanganye ari bo M2 agahitamo kwishyikiriza Guverinoma y’u Rwanda.
Yagize ati: ”Navuye muri Congo ngera hano mu Rwanda mpunze intambara twarimo turwana kuko intambara itsinda umuntu ushoboye. Rero abo twari duhanganye baturusha imbaraga ni yo mpamvu twatorotse kugira ngo turuhuke, twisubireho hanyuma dutegereze icyo Leta iradukorera.”
Abajijwe uko ubuzima buhagaze muri Congo n’uko bari babayeho, yavuze ko ari ibisanzwe yirinda kuvuga byinshi. Ati:”Ibintu bimeze neza ariko nta byinshi navuga namwe murabizi ni gake gake.”
Aba basirikare bari kuza mu Rwanda bambaye impuzangano z’Igisirikare cya Congo (FARDC) n’abatazambaye, bari kwakirwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda bagasakwa bakamburwa n’intwaro.
N’ubwo ibisasu bikomeje kugwa ku butaka bw’u Rwanda, mu Murenge wa Cyanzarwe wegereye u Rwanda ho ngo abaturage bari mu mirimo yabo nk’ibisanzwe nk’uko byatangajwe na Mugisha Honoré, Umunyamabanga Nshingwabikorwa.
Ati: ”Ubuzima muri Cyanzarwe burakomeje nk’ibisanzwe nk’uko mu bibona abana barimo kwiga, abaturage baje muri serivisi n’ubu mukanya turangije inama n’abacuruzi, murabona ko ubuzima busanzwe nk’uko byari bisanzwe mu minsi yashize.”
Hagati aho mu Murenge wa Cyanzwe, mu Murenge wa Rubavu ho amakuru agera ku Imvaho Nshya, mu masahaya mu gitondo bimwe mu bigo by’amashuri byegereye ku mupaka byamaze gucyura abanamu rwego rwo kubarinda kuba bakomeretswa n’amasasu yayobye avuye hakurya.