Abimukira b’Abanyetiyopiya bishwe n’abashinzwe umutekano ba Arabiya Sawudite

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira bwa muntu HRW(Human Rights Watch) urashinja abashinzwe umutekano ku mipaka ya Arabiya Sawudite kuba barishe abantu abimukira babarirwa mu majana bo muri Etiyopiya kuva mu mwaka ushize bagerageza kwinjira muri Arabiya Sawudite banyuze ku mupaka wa Yemen.

Muri raporo y’impapuro 73, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wamaganye ikibazo cy’Abanyetiyopiya ibihumbi magana bafata “inzira y’iburasirazuba” ihuza ihembe rya Afurika n’Ikigobe, banyuze muri Yemen.

Umuryango utegamiye kuri Leta ushingiye ku biganiro n’abimukira 38 bagerageje kwinjira muri Arabiya Sawudite banyuze Yemen. Bavuga ko hari “intwaro ziturika”, amasasu atagaragara ku barinzi bo ku mupaka wa Arabiya Sawudite babaza Abanyetiyopiya “igice cy’umubiri wabo bahitamo kuraswaho”.

Abacitse ku icumu bavuga uko bajyanywe mu kigo cy’imfungwa, bakubitwa amabuye. Umusore avuga ko yahatiwe gufata ku ngufu abakobwa babiri bafite imyaka 15 kugira ngo bahunge.

Amashusho yafashwe n’icyogajuru, amashusho n’amafoto byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga “cyangwa byakusanyirijwe ahandi” bishyigikira ubuhamya bw’Abanyetiyopiya. Urashobora kubona abantu bahungira mu misozi, bamwe barakomereka.  Nk’uko bitangazwa na HRW  itangaza ko abo ari abimukira bo muri Etiyopiya bavuye mu gihugu cyabo kubera impamvu z’ubukungu cyangwa kubera ko bumva bari mu kaga.

Abayobozi bo muri Arabiya Sawudite ntibavuga rumwe n’imiryango itegamiye kuri Leta. Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP , “Ibirego biri muri raporo ya HWR  byerekana ko abashinzwe umutekano ku mipaka ya Arabiya Sawudite barashe ku Banyetiyopiya bambuka umupaka wa Arabiya Sawudite na Yemeni nta shingiro bifite kandi ntibishingiye  ku isoko yizewe”.

HRW yemeza ko ubwicanyi “bukabije kandi buteguye” bw’abimukira bo muri Etiyopiya bushobora no kuba icyaha cyibasiye inyoko muntu.

Umwaka ushize, Loni yatangaje ko amasasu y’imbunda yambukiranya imipaka kimwe n’ay’intwaro ntoya yarashwe n’inzego z’umutekano zo muri Arabiya Sawudite yahitanye abimukira 430 mu majyepfo ya Arabiya Sawudite no mu majyaruguru ya Yemen mu mezi ane ya mbere ya 2022.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE