Abiga muri UR banyereje mudasobwa bashobora kwamburwa buruse

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) bahawe mudasobwa binyuze muri gahunda ya Leta yo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, ubundi bakazigurisha bazajya bahanishwa kwamburwa amafaranga y’ishuri y’inkunga ya Leta azwi nka ‘buruse’, ntibasohoke no ku rutonde rw’abarangije kwiga kugeza bishyuye.
Inyandiko ikubiyemo ibibazo bikunze kubazwa (FAQs) kuri gahunda ya ‘Laptop Acquisition Scheme’, yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (BRD) na Kaminuza y’u Rwanda igaragaza ko hazajya haba igenzura ryazo mu mashami yose ya kaminuza uyibuze ahanwe.
Ni igenzura rizajya rikorwa no mu gihe abanyeshuri bitegura gusoza amasomo yabo kugira ngo harebwe niba mudasobwa bahawe zigihari kandi zikora neza.
Abanyeshuri bazananirwa kugaragaza aho mudasobwa zabo zagiye, bazahagarikirwa buruse kugeza bishyuye agaciro kose ka mudasobwa ndetse bongereho n’inyungu nkuko bikubiye muri iyo nyandiko.
Uzananirwa gusobanura aho yayishyize no kwishyura ikiguzi cyayo cyose azakurwa ku rutonde rw’abemerewe kurangiza amashuri (Removal from the Graduation list) kugeza igihe azaba ayishyuye.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bugaragaza ko muri mudasobwa ibihumbi 18 zatanzwe mu mwaka w’amashuri ushize, hafi 1 000 zagurishijwe n’abanyeshuri.
Ku wa 10 Kamena 2025, ubwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatanganga mudasobwa ku banyeshuri bo mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishami rya Huye, yasabye abanyeshuri kuzikoresha mu buryo buboneye zikabafasha mu myigire yabo.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Irere Claudette, yibukije abo banyeshuri ko izo mudasobwa ari inguzanyo bagomba kwishyura bityo bakwiye kwirinda kuzigurisha.
Yagize ati: “Izi mudasobwa ni inguzanyo si impano, kandi inguzanyo irishyurwa. Biri mu nshingano zanyu kuzikoresha neza, mukirinda kuzigurisha.”
Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hatanzwe mudasobwa 2 984 mu gihe biteganyijwe ko hazatangwa izirenga 6 000 mu gihugu hose.