Abiga mu Mashuri Makuru mu Rwanda baramurika ibyo bavumbuye

Guhera kuri uyu wa Kabiri taliki ya 9 kugeza ku ya 11 Gicurasi 2023, mu Mujyi wa Kigali harabera imurikabikorwa n’amarushanwa mu masomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM) bihuza amashuri makuru na kaminuza, bigamije kugaragaza udushya twavumbuwe n’abanyeshuri bo mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) bwatangaje ko ibyo bikorwa bizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) bigamije kumenyekanisha uruhare rw’amashuri makuru mu guteza imbere ireme ry’uburezi no gushakira ibisubizo ibibazo Igihugu gifite.
Ibyo kandi ngo bizafasha amashuri Makuru na Kaminuza kwegera abagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa kugira ngo bamenye serivisi zitangwa n’amashuri makuru, cyane cyane ubushakashatsi n’ibishya bihangwa.
Umuyobozi wa HEC Dr. Mukankomeje Rose, yabwiye abanyamakuru ko iryo murikabikorwa n’amarushanwa byatumiwemo abikorera kugira ngo barebe ibyavumbuwe n’abanyeshuri maze babe babishoramo imari, bityo imishinga yabo irusheho gutanga umusaruro.
Yagize ati: “Mu nshingano za HEC ntabwo dushinzwe kuba twateza imbere bya bindi bavumbuye. Turateza imbere uko ubushakashatsi bukorwa, ariko amashuri yacu agomba gukorana n’abikorera. Muri iki gikorwa rero twatumiye abikorera ku giti cyabo ngo baze banarebe ibyo abanyeshuri bavumbuye cyangwa se bafite, dushakishe uburyo byatezwa imbere.”
Dr. Mukankomeje yatangaje kandi ko iryshanwa rya STEM rigamije guha amashuri makuru urubuga rwo kwerekana no kugaragaza ubumenyi n’ubuhanga, guteza imbere no guhanga ibishya no gukorera hamwe hagamijwe kuzamura imyigire n’imyigishirize ya Siyansi n’Ikoranabuhanga.
By’umwihariko, irushanwa rizahuza imishinga 32 yatoranyijwe mu mashuri makuru 10 yo mu burezi rusange ndetse n’ubumenyi ngiro mu Rwanda.
Biteganyijwe ko mu irushanwa rya STEM imishinga izashyirwa ku rutonde hakugikijwe amanota yabonye, abatsinze bakazatangazwa ku ya 11 Gicurasi ku munsi wo gusozaho imurikabikorwa hatangwa n’ibihembo.
Imishinga itanu ya mbere izasaranganywa miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, aho umushinga uzahiga iyindi uzahabwa miliyoni eshanu kandi ukazaba uri no mu mishanga ifite amahirwe menshi yo guhita ibona umuterankunga watuma yaguka ikanabyara umusaruro ku gihugu byihuse.
Umushinga wa kabiri uzahabwa miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda, uwa gatatu uhabwe miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, uwa kane uhabwe miliyoni ebyiri na ho uwa gatanu uhabwe miliyoni imwe.
Imurikabikorwa n’ayo marushanwa byitezweho guhuriza hamwe abayobozi mu nzego zinyuranye z’uburezi, ababyeyi, banyeshuri, abarimu, abashakashatsi, abafatanyabikorwa ndetse n’abandi bose bakora mu bijyanye no guteza imbere Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare.
Muri rusange ibizakorwa bizibanda ku kumirika ibikorerwa muri ayo mashuri makuru yitabiriye, nk’amasomo yigishwa, ubushakashatsi bukorwa n’izindi serivisi zinyuranye wahasanga byose bigamije kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bwo guhanga ibishya mu banyeshuri baba bategerejwe ku isoko ry’umurimo.
Ubuyobozi bwa HEC burasaba abaturarwanda bose babishoboye kwitabira ibyo bikorwa, bagashyigikira ubuvumbuzi bw’abana b’u Rwanda, cyane ko usanga nko mu bihugu byihuta mu iterambere abakiri ku ntebe y’ishuri ari bo bahanga ibishya maze bigatizwa umurindi na Leta ifatanyije n’abashoramari baha ubushobozi ibitekerezo byabo.
Dr. Mukankomeje yakomoje ku buryo mu rugendoshuri baheruka kujyamo muri Suwede basanze ikoranabuhanga ryinshi rya telefoni rivumburwa n’abanyeshuri, hanyuma abikorera bakarishoramo imari kugira ngo rryaguke kandi ritange umusaruro wifuzwa.
