Abayobozi bazirikanye ubutwari bwaranze nyakwigendera Lt Gen. Kabandana

Abayobozi bakuru, inshuti, bagenzi be ku kazi bashimye cyane Lt Gen Innocent Kabandana, wari umusirikare mukuru mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) witabye Imana ku Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri.
RDF yatangaje ko Kabandana yitabye Imana azize uburwayi busanzwe mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare bya Rwanda Military Referral and Teaching Hospital.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, ni umwe mu bazirikanye ubutwari bwamuranze, yamusobanuye nk’umufatanyabikorwa wizewe ndetse n’inshuti mu gihe yatangiraga inshingano ze nka ambasaderi.
Yagize ati: “Nk’umujyanama mu bya gisirikare ku Biro by’Ambasade i Washington, D.C., mu ntangiriro zanjye nka ambasaderi, Lt Gen. Kabandana Innocent ntiyari umukozi mugenzi wanjye gusa, yari umufatanyabikorwa wizewe n’uwangiraga inama.”
Yunzemo ati: “Ubwenge bwe mu mitekerereze, ubuhanga muri dipolomasi ndetse n’ubwitange budacogora ku Rwanda byahagarariye indangagaciro nyazo z’umusirikare w’Umunyarwanda.”
Amb. Mukantabana yongeyeho ko umuhate we udacogora wo gushaka ubumenyi n’iterambere wabaga ugamije kugirira akamaro u Rwanda, ashimira uburyo yitangiye igihugu cye n’umuryango we.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, yamwise umugabo w’inyangamugayo.
Ati: “Gen. Kabandana yari azwi nk’umugabo w’inyangamugayo, w’ubwenge n’urukundo rutarondoreka, haba ku bo yari hafi ndetse no ku Gihugu cye”.
Yagize ati: “Ababanye na we kandi bakorana na we bose bababajwe n’urupfu rwe rutunguranye, ariko duhumurizwa no kwibuka izina ryiza asize.”
Umushakashatsi w’Akarere k’Ibiyaga Bigari bya Afurika, Jonathan R. Beloff, yatanze ubutumwa bw’umwihariko, yibuka uko bahuriye bwa mbere mu birori byo gusoza imirimo y’Inkiko Gacaca mu 2012, aho Kabandana yicaraga acecetse, akurikira imihango yitondeye cyane.
Yagize ati: “Nta na rimwe yigeze agabanya cyangwa ngo yiteshe agaciro amahirwe yo gufasha Abanyarwanda cyangwa kumenya neza Igihugu cye”
Beloff kandi yanditse ati: “Yakomeje kumbwira ibintu bitandukanye, akanshishikariza kuba umushakashatsi mwiza kurushaho ndetse n’umuntu mwiza. Kuri njye yari umuntu ufite ubumenyi n’umutima wo kumenya ibintu byinshi.”
Uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana, yavuze ko urugendo rwa Lt Gen Kabandana rwari urwo gukorera Igihugu adacogora.
Ati: “Mu cyubahiro cy’ubuzima bwiza bwamuranze n’umurimo yakoreye ‘gihugu cyacu adacogora, naruhukire mu mahoro iteka. Igikorwa cyawe n’ubwitange bwawe ntibizigera byibagirana.”
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Mahanga, Sandrine Uwimbabazi Maziyateke, yavuze ko urupfu rwe ari ‘igihombo gikomeye kandi giteye agahinda.’
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igiroramuco, Fred Mufulukye, yavuze ko umurage wa Lt Gen Kabandana uzakomeza gusigasirwa n’abazaza nyuma ye.
Ati: “Duhaye icyubahiro ubuzima n’umurimo wa Gen. Innocent Kabandana, intwari nyakuri y’u Rwanda. Ku muryango we n’abandi b’intwari, turi kumwe namwe muri ibi bihe bikomeye.
Umurage we uzakomeze guhumuriza no guha icyerekezo urubyiruko rw’u Rwanda, kandi roho ye iruhukire mu mahoro.”
Nyakwigendera Lt Gen Kabandana asize umugore n’abana bane.
