Abayisilamu bo mu Rwanda bungutse Mufti mushya Sheikh Sindayigaya Mussa

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Shiekh Sindayigaya Mussa yatorewe kuba Mufti w’u Rwanda agira amajwi 44 mu bantu 56 batoye; yavuze ko mu byo ashyize imbere ari kubaka ubumwe butajegajega bw’abayisalumu mu Rwanda.

Ni amatora yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024, mu Nteko rusange y’abagize Umuryanmgo w’Abayisalamu mu Rwanda (RMC).

Mu batoye 56, amajwi 44 bayahaye Shiekh Mussa ariko andi aba impfabusa. Ni nyuma y’aho Mufti Hitimana Salim wari usanzweho, yakuyemo Kanditire ye atangaza ko amajwi ye ayahaye uwo bari bahanganye kuri uwo mwanya Sheikh Sindayigaya.

Sheikh Sindayigaya yavuze ko icyo ashyize imbere ari ukubaka umuryango w’abayisilamu ashingiye ku nkingi eshatu z’ingenzi.

Yagize ati: “Hari byinshi ariko tuzibanda ku bintu bitatu […] gukomeza kubaka ubumwe bw’abayisalamu kuko ubumwe ni yo ntego, ni na yo nkingi yubakirwaho ibindi. Icya kabiri ni ugutekereza ku mishanga minini y’iterambere, igamije gufasha abayisilamu kwigira, icya gatatu tuzimakaza na none imiyoborere yo kubazwa inshingano no kwemera kunengwa hagamije kubaka.”

Yavuze ko azakomeza gukorana n’abayisilamu muri rusange ndetse no kugisha inama Mufti ucyuye igihe kugira ngo gahunda zo guteza imbere umuryango w’abayisilamu mu Rwanda.

Uwo muyobozi kandi yashimiye inzego za Leta harimo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’indi miryango ishingiye ku myemerere ku bufatanye bagaragaza, abasaba ko bakomeza gushyira hamwe mu guteza imbere abayisilamu n’abandi muri rusange.

Mufti Salim Hitimana wari umaze imyaka 8 kuri uyu mwanya kuko yagiyeho muri 2016, yari yarasoje mande ye mu mwaka wa 2020 ariko ntihaba amatora kubera icyorezo cya COVID 19.

Shiekh Hitimana yavuze ko impamvu yeguriye amajwi Mufti mushya Sindayigaya, kandi na we yari afite amahirwe yo kongera gutorwa, ko ari uko yifuza ko yaruhuka n’abakiri bato bakayobora.

Yagize ati: “Amateka yanjye muri iyi mirimo y’ibwirizabutuma ni maremare, urebye ubuzima bwanjye bwose guhera mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi irangira nahise njya muri izi nshingo z’ibwirizabutumwa. Nkatwe abasore tubarekera kugira ngo na bo bayobore.”

Yakomeje agira ati: “Kuko ni ho bigomba kugana, murabona ko dufite ubashobozi n’ubushake, cyane ko nyakubahwa Mufti mushya kuko mufitiye icyizere, by’umwihariko njye twakoranaga namubera umuhamya. Burya rero ubonye ugusimbura nta mpamvu rero ngo uvuge uti ndashaka kuzagwa ku buyobozi oya! Kandi murabizi ko turi mu gihugu cy’imiyoborere myiza aho abantu bahererekanya inshingano.”

Sheikh Sindayigaya Mussa, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari n’Igenamigambi mu biro by’Umuryango w’Abayisimu mu Rwanda (RMC).

Hanatowe kandi Mufti mushya wungirije Sheikh Mushumba Yunusu, abashinzwe ubutabera bukuru (Qaghi) batatu, n’abandi.

Amatora y’abayobozi mu Idini ya Isilamu, yatangiye tariki ya 4 Gicurasi 2024 hotorwa Komisiyo y’Amatora, tariki ya 11 haterana inteko y’aba Sheikh, bagomba kujya mu myanya itorerwa mu muryango w’abayisilamu mu Rwanda.

Tariki ya 17 mu misigiti 470 yose yo mu gihugu yatoye abayiyobora (Imam) n’umwungirije ndetse na komite nyobozi nshingwabikorwa y’umusigiti, ari na bo baje gutora abayobozi b’imigisiti y’Uturere, kuri uyu munsi hakaba hatowe Mufti mushya w’u Rwanda.

Mfti w’u Rwanda atorerwa manda y’imyaka 5 ashobora kongera kwiyamaza inshuro imwe.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE