Abavumvu banyuzwe no kuba hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’inzuki

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 20, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umunsi mpuzamahanga w’inzuki wizihijwe bwa mbere mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025, wizihirijwe mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Kigeyo ukora kuri Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura, akaba ari igikorwa cyishimiwe n’abavumvu.

Ubusanzwe ubuvumvu ni umwuga umenyerewe ku bantu b’igitsina gabo, ariko kuri ubu abagore ndetse n’urubyiruko bakora ubuvumvu kandi bakabushobora.

Tuyizere Jeanne umuvumvu ukorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Kayenzi wikorera, yavuze ko binejeje kuba nabo bahawe umunsi wizihizwaho inzuki bituo bamenyekana kandi bibahaye imbaraga.

Ati: “Umunsi Mpuzamahanga w’inzuki, ni umunsi wizihirijwe mu Karere ka Rutsiro, wizihijwe bwa bwa mbere, icya mbere bihereje imbaraga abavumvu kuko biduhesheje agaciro, bigaragaje ko ibikorwa dukora bihawe izindi mbaraga [….] Urubyiruko ruramenyeraho ko ari umwuga ubateza imbere n’Igihugu muri rusange bigafasha no kurinda ibidukikije.”

Yakomeje asobanura ko ubuvumvu ari umwuga umuntu akora akanakora n’ibindi, anakangurira urubyiruko kuwitabira.

Ati: “Ubuvumvu ni akazi ukora ubifatanyije n’ibindi, si akazi uhoramo buri munsi bigendana n’ibihe by’ihinga n’isarura, ni ibintu byagutunga n’urundi rubyiruko ndabahamagarira kuza gukora ubuvumvu.

Abavumvu bahawe agaciro by’umwihariko abagore, hategurwa amahugurwa ku rubyiruko bumve ko atari umwuga w’abagore bakuze, kuba bazanyemo n’abakiri bato bakumviramo akamaro uruyuki rufite, ubuki bufite tunamenya ibyakwangiza inzuki. Bongeremo imbaraga mu rubyiruko.”

Twambazimana Consolee wo mu Karere ka Musanze uhugura abavumvukazi mu bijyanye n’imiyoborere n’imicungire y’amakoperative y’ubuvumvu yavuze ko abagore bitinyutse bakora neza ubuvumvu kandi basobanukiwe imicungire n’imiyoborere y’amakoperative.

Ati: “Mbere baritinyaga nk’abagore, bakumva ari umwuga w’abagabo ku buryo ibyemezo byinshi byafatwaga babanje kubaza abagobo icyemezo bagafashe, babashije kumenya itegeko rigenga amakoperative, ku micungire ni myiza, ubu basobanukiwe uko bagomba kugunbabunga aho inzuki ziri, no kubungabunga koperative.”

Yavuze kandi ko kuba hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Inzuki byarushijeho kubaha imbaraga kuko umwuga wabo uhawe agaciro ndetse bagiye kujya bakora kurushaho.

Dr Gasingirwa Christine umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ishami ry’u Rwanda yagaragaje ko umuhati abagore bagaragaje mu buvumvu watumye na UNESCO ibatera inkunga ndetse mu Rwanda akaba ari ubwa mbere hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’inzuki, ukanizihirizwa mu Karere ka Rutsiro, mu gice cya Pariki y’Igihugu Gishwati-Mukura.

Ati: “Abagore bagaragaje ko banakeneye urugendoshuri ngo biyungure ubwenge twabasangiza ibyo dukora n’ibyo twakunguka, biyungure ubwenge bwo kumenya uko dukoresha umutungo dufite, basobanukirwe akazi ka koperative, uko twabona umusaruro urenze ibyo dukora.

UNESCO yaduteye inkunga tubona imigambi dufite iratera imbere, yatuzaniye abantu baduhugura, ubu bavuye mu regendoshuri muri Kirehe kandi batubwiye ko no hanze bashobora kuzabajyanayo.”

Yasobanuye ko ubuvumvu bunashingiye no ku muco, kuko mu kwizihiza uwo munsi hazanywe n’abakiri bato kugira ngo bazakomeze uwo muco.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Emmanuel Uwizeyimana, yavuze ko imiterere y’Akarere ka Rutsiro iberanye n’ubuvumvu kandi Akarere gakora ibishoboka kugira ngo ubuvumvu butere imbere.

Ati: “Imiterere y’Akarere k’imisozi miremire ibereye umwuga w’ubuvumvu, uteye imbere cyane cyane mu Mirenge yegereye Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura ndetse dufite uruganda rw’ubuki. Hari ubuvumvu bukorwa n’abaturage bafite imizinga ya kinyarwanda, kuri ubu dufite koperative z’abagore mu Murenge wa Kigeyo turimo, uwa Nyabirasi, Mukura na Rusebeya.”

Yongeyeho ati: “Dufite amakoperative akoresha imizinga ya kijyambere tunifuza kongera ingano y’ubuki, dukora divayi yo mu buki n’ibindi bisaba ko tuba dufite ubuvumvu buteye imbere.

Tugenda tugerageza kongera umubare w’imizinga dufite, akarere twatangiye guteganya ingengo y’imari nibura buri mwaka tukongeraho iminzinga nka 200.”

Ikibazo cyagaragajwe ni ikoreshwa ry’ibinyabutabire rigira ingaruka ku nzuki, ariko inzego zitandukanye zahagurukiye kugishakira igisubizo ku buryo urusobe rw’ibinyabuzima rubana mu buryo bwuzuzanya.

Ku itariki ya 28 Ukwakira 2020, ni bwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryashyize Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura ku rutonde mpuzamahanga rw’ibyanya bikomye (biosphere reserves) bicumbikiye urusobe rw’ibinyabuzima.

Mu Karere ka Rutsiro hari amakoperative y’abavumvu atatu aterwa inkunga na UNESCO, ari yo COAPIRU, CODACE na COVED.

Uretse kuba inzuki zitanga ubuki, zinagira uruhare ntagereranywa mu kubangurira ibimera
Abakora ubuvumvu bishimiye ko umwuga wabo uhawe agaciro
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 20, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE