Abaturage miliyoni 7 basuzumwe Hepatite C mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane taliki ya 28 Nyakanga, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B na C (Hepatite B & C) rwishimira ko mu myaka itatu ishize abasaga miliyoni 7 basuzumwe Hepatite C.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) buratangaza ko abo bantu bamaze gusuzumwa mu bukangurambaga bwiswe “Rwanda Cares” bwatangijwe mu mwaka wa 2018 bugamije kurandura virusi ya Hepatite C (HCV) bitarenze mu mwaka wa 2024.
Mu mwaka wa 2019 ni bwo u Rwanda rwihaye intego yo gupima miliyoni 7 z’abaturage mu myaka itanu, haherwa ku byiciro by’abashobora kwibasirwa cyane n’indwara y’umwijima, harimo abafite virusi itera SIDA, abafunze, abantu bafite imyaka 45 no hejuru, impunzi n’abandi.
U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyiyemeje kurandura burundu indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa C (Hepatite C) bitarenze mu mwaka wa 2024, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryo risaba ko nibura iyi ndwara ikwiye kuba yaranduwe bitarenze mu 2030.
Dr Janvier Serumondo, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Indwara Zandurira mu Mibonano Mpuzabitsina n’Umwijima muri RBC, yabwiye itangazamakuru ko muri ubwo bukangurambaga hamaze kuvurwa abantu basaga 60,000.
Yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda rwishimira ko rwageze ku ntego yo gusuzuma no kuvura abasanganywe uburwayi, hakiri ibintu byinshi byo kunozwa kugira ngo intego yo kurandura burundu indwara ya Hepatite C igerweho. Leta y’u Rwanda iragaragaza ko yiteguye kongera imbaraga mu rugamba rwo kurandura virusi ya Hepatite C (HCV).
Dr. Serumondo yavuze ko hari izindi ngingo zitabwaho mu rugendo rwo kurandura burundu indwara zirenga ku gusuzuma no kuvura abanduye, agira ati: “Twageze ku ntego yo gusuzuma no kwita ku barwayi, ariko haracyari izindi ngingo zirimo izijyanye n’abashya bashobora kwandura ndetse n’ikigero cy’abahitanwa n’iyo ndwara ku mwaka tukirimo gukoraho.”
Imibare yatangwaga na RBC mu mwaka wa 2018 yagaragazaga ko nibura 4% by’abaturge b’u Rwanda bafite virusi ya HCV, aho mu barengeje imyaka 60 y’amavuko babarirwaga ku kigero cya 25%. Ni mu gihe abafite virusi ya Hepatite B babarirwaga ku kigero cya 2%.

U Rwanda rurashimirwa kuba intangarugero ku Isi mu kurwanya Hepatite
Mu Nama Mpuzamahanga yiga ku kurwanya indwara ya Hepatite B na C yateraniye i Geneva mu Busuwisi taliki ya 7-10 Kamena 2022, Umuyobozi Mukuru wa OMS Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yasabye Isi yose kwigira ku buryo u Rwanda rwiyemeje kurwanya no kurandura burundu Hepatite C.
Dr. Tedros yagize ati: “Isi yose ikwiye kwigira ku mbaraga u Rwanda rwashyize mu kurandura Hepatite C, uhereye ku gusuzuma abaturage hakiri kare ndetse no gukurikirana ko abantu bose bagera ku buvuzi bibahendukiye kandi bakanitabwabo mu buryo bukwiye kandi bwihuse. Mbashimiye ukwiyemeza kwanyu Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije.”
Kuri ubu, ubuvuzi bw’indwara y’umwijima bwaroroshye nyuma y’ubuvugizi bwakozwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bwatumye igiciro cy’imiti ya Hepatite kiva ku madolari y’Amerika 86,000 (akabakaba miliyoni 86 z’amafaranga y’u Rwanda) akagera ku madolari 90 (amafaranga y’u Rwanda 81,000).
U Rwanda ruri mu bihugu 7 byabashije kubahiriza gahunda yashyizweho na OMS byatoranyirijwe kugaragaza ubunararibonye mu rugamba rwo kurandura indwara ya Hepatite B na C.
Ubuyobozi bwa OMS buvuga ko kugeza ubu hamaze kumenyekana ibyiciro bitanu virusi ya Hepatite yibasira inyama y’umwijima. Ibyo byiciro ni virusi A,B,C,D na E, ariko umwijima wo mu bwoko bwa B na C ni bwo bwibasira amamiliyoni amagana y’abantu ku Isi, akaba ari na bwo butera iyangirika rikabije ry’inyama y’umwijima, kanseri y’umwijima n’imfu nyinshi ziterwa na Hepatite.
Kugeza mu mwaka wa 2019, abantu basaga miliyoni 116 bo mu Burengerazuba bwa Pasifika ni bo byagaragaye ko babana na virusi ya Hepatite B mu gihe abasaga miliyoni 10 babana na Hepatite C. Muri Afurika yo abasaga miliyoni 70 ni bo banduye
OMS ivuga ko kuri ubu imibare igaragaza ko ku Isi yose abasaga milliyoni 354 ari bo basanzwemo agakoko ka Hepatite B cyangwa C, aho usanga nibura umuntu umwe apfa buri masegonda 30 ku Isi azize indwara y’umwijima.
Insanganyamatsiko y’Umunsi wahariwe kurwanya Indwara y’umwijima ku rwego mpuzamahanga iragira iti: “Kwegereza abaturage ubuvuzi bw’indwara ya Hepatite.” Ni mu gihe insanganyamatsiko yo mu Rwanda igira iti: “U Rwanda Rubyitayeho: Intambwe ya nyuma yo kurandura Hepatite.”