Abasirikare bakuru n’abanyeshuri muri RDF batangiye kwigira ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko abasirikare bakuru n’abari mu masomo (RDFSCSC) icyiciro cya 13, batangiye kwigira amasomo ku ngabo za RPA zagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Ni urugendo rwatangite tariki 15 Mata rukazarangira tariki 19 Mata 2025. Urugendo shuri rwatangiriye ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, aho basobanuriwe amabwiriza yatangiwe aho n’abayobozi bakuru b’ingabo za RPA zari ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Mu biganiro byatangiwe ku mupaka wa Kagitumba byagaragaje ubumenyi bwimbitse haba mu bikorwa ndetse n’amayeri y’intambara ya RPA mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Minisiteri y’ingabo yagize iti: “Intego y’urugendo shuri, ni ugusesengura no gukora ubushakashatsi ku ntambara z’ingenzi za RDF/RPA ku rugamba rwo kwibohora, hibandwa ku buryo intambara yateguwe kandi mu buryo bunoze; mu bikorwa ndetse no mu mayeri, kugira ngo dukure amasomo y’ingirakamaro.”
Urugendo shuri ruzakomereza mu nzira ingabo za RPA zanyuze zibohora igihugu nko mu bice by’Umutara, Byumba, Ruhengeri, Kigali no mu ntara y’Amajyepfo.



Amafoto: RDF