Abasifuzi bazasifura umukino wa APR FC na Gaadiidka FC bamenyekanye

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, izakina n’ikipe ya Gaadiidka FC yegukanye shampiyona ya 2022-2023 mu gihugu cya Somalia.
Ikipe izakomeza hagati y’aya makipe yombi izahura na Pyramids FC yo mu gihugu cya Misiri, yo itaranyuze muri icyo cyiciro cy’ibanze, kubera amanota ifite muri iyi mikino nyafurika.
Umukino uzahuza ikipe ya APR FC na Gaadiidka FC uzabera i Kigali tariki 19 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium saa cyenda z’umugoroba.

Ubuyobozi bwa CAF bumaze gutangaza abasifuzi bazasifura uyu mukino.
Ibaruwa Imvaho Nshya ifitiye kopi, igaragaza ko Umusifuzi wo hagati ari Dedjinnanchi Tanisla wo muri Benin.
Umusifuzi wa Mbere ni Koudogbo Augustin Kougbemede n’aho uwa Kabiri ni Kodjori Sylvain Ogoudedji bombi ni abo muri Benin.
Ni mu gihe Adissa Abdul Raphiou Ligali ari umusifuzi wa Kane na we akaba ari uwo muri Benin.
Komiseri w’umukino ni Yacoub Ali Elmi akaba akomoka muri Djibouti. Umuganga kuri uyu mukino azaba ari Jean Pierre Higiro, ni umunyarwanda.