Abarimu batse inguzanyo ya miliyari 2 Frw y’amacumbi ntibarayibona

Koperative Umwalimu SACCO yagaragaje ko umubare w’abarimu basaba inguzanyo yo kubona amacumbi muri gahunda izwi nka ‘GIRIWAWE’ barenze ubushobozi bwayo, kuko hari miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda zasabwe zitaraboneka.
Koperative Umwalimu SACCO yagaragaje ko mu 2023 basabye inguzanyo ya miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda muri Banki y’Igihugu y’Iterambere (BRD) igenewe ‘GIRIWAWE’, ariko yasaranganyijwe mu barimu 5.000 gusa ishira hari abandi batayabomnye.
Mu Nteko Rusange idasanzwe yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2025, ubuyobozi bw’iyo Koperative bwashimangiye ko hasigaye icyuho cya miliyari ebyiri zitabonetse kandi hari abandi bagikeneye iyo nguzanyo.
Abanyamuryango b’iyo Koperative bemeje ko yakongera gufata inguzanyo ya miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda muri BRD kugira ngo ibashe guhaza ubusabe bw’abarimu bakeneye inguzanyo yo kubona amacumbi.
Hakizimana Gaspard, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Umwalimu SACCO, yavuze ko kuba bafata indi nguzanyo ya miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda ari intambwe nziza igamije kuzamura imibereho myiza ya mwarimu.
Avuga ko hari ikibazo gikomeye cyo kuba nta bushobozi bw’inguzanyo abanyamuryango bari bakeneye, ari na yo mpamvu bisunze ikigo cy’imari ngo kibagurize.
Ati: “Nta bushozi twari dufite bw’inguzanyo abanyamuryango bifuzaga biba ngombwa ko tujya kuguza mu bindi bigo by’imari. Inguzanyo turi gufata ni iza gufasha mu gutanga inguzanyo za GIRIWAWE.”
Yongeyeho ko iyo nguzanyo iciriritse izafasha abanyamuryango gukomeza kwiteza imbere n’uburezi muri rusange.
Iyo Koperative ivuga ko inguzanyo nshya izishyurwa mu myaka 20 kandi ku nyungu nto ingana na 6.9% ku mwaka mu gihe Abarimu na bo bazakomeza kwishyura ku nyungu ya 11%.
Bamwe mu Barimu bafashe iyo nguzanyo bavuga ko yabafashije kuva mu bukode ndetse bakubaka ubuzima buganisha ku iterambere bwunganira umushahara bahembwa.
Bazirake Deo, umwarimu mu Karere ka Kicukiro ufite uburambe bw’imyaka 13 mu kazi, avuga ko amaze gufata inguzanyo ya ‘GIRIWAWE’ inshuro eshatu kandi zamubyariye inyungu kuko atakiri mu bukode ndetse afite n’inzu akodesha abandi.
Ati: “Inguzanyo ya mbere nayatse mu 2011 ndangiza kuyishyura mu 2013, indi nyisaba 2014 ndangiza 2022. Ubu nabwo nafashe indi nzarangiza kwishyura mu myaka 12. Inzo nguzanyo icyo nzikoresha nziguramo inzu nkazishyiramo abapangayi bikamfasha gukomeza gukora kandi niteza imbere.”
Uwase Pacific, mwarimu mu Karere ka Rulindo, avuga ko iyo nguzanyo yamufashije kubaka kandi ko ibafasha gukora akazi batikanga amafaranga y’ubukode.
Ati: “Iyo nguzanyo yamfashije kubaka ariko ni urugendo ruba rutoroshye.”
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO buvuga ko kuva uyu mwaka watangira bafite urwunguko ruri hejuru ya miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe umwaka ushize yungutse miliyari 20,5 Frw ubariyemo n’umusoro, avuye kuri miliyari 16,9 Frw yungutse mu 2023, bingana n’izamuka rya 22%.
Mu 2024, inguzanyo z’iyi koperative zari miliyari 203 Frw zivuye kuri miliyari 168 Frw zatanzwe mu 2023, bingana n’izamuka rya 21%, mu gihe umutungo wayo wageze kuri miliyari 239 Frw muri uwo mwaka uvuye kuri miliyari 196 Frw mu 2023, bingana n’izamuka rya 22%.




