Abarimu bakomeje kongererwa ubumenyi mu rurimi rw’Igifaransa

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 23, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Abarimu 23 bo mu Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’abagenzuzi 27 bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bahuriye mu mahugurwa y’ururimi rw’Igifaransa.

Ateganyijwe kuva ku ya 14 Nyakanga kugeza ku ya 16 Kanama 2025. Ayo mahugurwa agamije gushimangira ubumenyi mu ndimi hagenderewe kunoza imyigishirize, gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda no kwagura ubunyamwuga bwabo.

Ni gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’u Bufaransa, mu rwego rw’uko Ibihugu byombi byiyemeje kurushaho guteza imbere uburezi bw’indimi nyinshi ndetse no guha Abanyarwanda ubumenyi bukenewe muri rusange bujyanye n’igihe.

Zimwe mu mbogamizi zagaragaraga mu myigishirizw y’ururimi rw’Igifaransa zagiye zishakirwa ibisubizo nko kugena integanyanyigisho, imfashanyigisho, amahugurwa y’abarimu bitandukanye na mbere, kuko ururimi rw’Igifaransa rwongeye kugarurwa mu masomo kugira ngo hanozwe imyigishirize y’Igifaransa cyane ko u Rwanda ruri mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB),  bugaragaza  ko hashyizwe imbaraga mu gushaka abarimu bigisha Igifaransa, bikaba  bituruka ku mubano mwiza u Rwanda rufitanye na OIF cyane ko uyu muryango woherereje u Rwanda abarimu baza gufasha ab’Abanyarwanda mu kwigisha, cyane cyane ubu bufatanye bwatangiriye mu mashuri nderabarezi (TTC).”

Buri tariki ya tariki 21 Ugushyingo hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Abarimu bigisha Igifaransa.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 23, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE