Abarimo Marina, Christopher na Niyo Bosco bategerejwe muri Uganda

Abahanzi b’Abanyarwanda barimo Niyo Bosco, Marina, Keny Sol, Juno Kizigenza na Christopher bategerejwe muri Uganda, aho bagiye guhurira mu iserukiramuco n’abahanzi bakuru barimo Jose Chameleone.
Ni iserukiramuco ryateguwe na Kompanyi yitwa KEP Promotions Ltd isanzwe itegura ibitaramo, rikaba rigamije guteza imbere ubufatanye hagati y’abahanzi bo muri ibyo bihugu byombi, binyuze mu bikorwa by’imyidagaduro no gusangira umuco hifashishijwe indirimbo.
Bamwe mu bahanzi bategerejwe cyane n’abakunzi babo muri Uganda, harimo Christopher urimo kwitegura gushyira ahagaragara Alubumu amaze imyaka 9 ategura, Juno Kizigenza uri mu bakunzwe mu Rwanda, Marina uherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise Ndarahira, Niyo Bosco uri mu bibitseho ubuhanga bwo kuririmba, kwandika no gucuranga hamwe na Keny Sol usigaye ari umuhanzi ku giti cye.
Uretse abo iyo kompanyi yatangaje, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo ku rutonde rw’abazitabira iryo serukiramuco ryiswe Uganda Rwanda Festival, hariho abahanzi bakomeye muri Uganda batandukanye barimo Jose Chameleone uheruka mu Rwanda, Ykee Benda, Ava Peace na Dax Vibes.
Biteganyijwe ko iryo serukiramuco rizabera Lugogo Cricket Oval i Kampala tariki ya 26 Nyakanga 2025, abaritegura bakaba bavuga ko bagamije guhuza abahanzi n’abakunzi babo mu buryo burambye.