Abarimo Kivumbi King na Ariel Wayz bazasusurutsa abazitabira BAL 2025

Abahanzi Kivumbi King na Ariel Wayz bashyizwe ku rutonde rw’abazasusurutsa abakunzi b’umuziki bazitabira imikino y’itsinda rya Nile Conference BAL 2025 iteganyijwe kubera i Kigali kuva ku wa 17 Gicurasi 2025.
Kivumbi King na Ariel Wayz ni bo batangajwe nk’abazasusurutsa abazitabira imikino ya BAL iteganyijwe kubera i Kigali.
Guhuza imikino n’umuziki ntibyari bisanzwe mu Rwanda gusa aho byatangiriye gukorwa usanga abantu bitabira imikino itandukanye kandi bakunda umuziki ibyo bihe birushaho kubabera byiza cyane.
Kuva tariki ya 17 kugeza 25 Gicurasi 2025, mu Rwanda hazabera imikino ya Nile Conference muri BAL 2025 izabera muri BK Arena.
Ni itsinda Abanyarwanda bahanze amaso cyane kuko ririmo APR BBC ihagarariye u Rwanda aho iri kumwe na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Nairobi City Thunder muri Kenya na Made by Basketball yo muri Afurika y’Epfo.
BAL 2025, yatangiye hakinwa itsinda ryiswe Kalahari Conference ryabereye i Rabat muri Morocco kuva ku ya 5 kugeza 13 Mata 2025.
Hakurikiraho itsinda rya Sahara Conference ryabereye i Dakar muri Senegal kuva ku wa 26 Mata kugeza ku ya 4 Gicurasi 2025.
Muri BAL 2024, Abahanzi harimo Adenkule Gold, The Ben, Juno Kizigenza, Itorero Inganzo Ngari, Kenny Sol, Bwiza, Alyn Sano, Chris Eazy, Ishami Talent, Kivumbi King, Ariel Wayz, Ish Kevin, Kevin Kade na Ishami Talent kimwe n’aba DJs batandukanye bifashishijwe mu gususurutsa iyo mikino.
Ni inshuro ya gatanu BAL irimo gukinwa kuva 2020, inshuro enye ziheruka u Rwanda rwakiriye imikino ya nyuma (Finals)
Binyuze mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), u Rwanda rufitanye amasezerano y’imikoranire na BAL yo gukomeza gutegura no kwakira imikino ya kamarampaka n’imikino ya nyuma kugeza mu 2028.

