Abapolisikazi bagiye gushyirirwaho amarerero n’icyumba cy’umukobwa

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gushyira amarerero y’abana bato n’icyumba cy’umukobwa mu bigo byayo hirya no hino mu Gihugu mu rwego rwo gufasha ab’igitsina gore bari mu gipolisi cy’u Rwanda gukora batekanye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yahamirije itangazamakuru ko iyo gahunda igiye gutangira mu gihe cya vuba.
Yagize ati: “Kugira ngo akazi kagende neza ku mugore cyangwa umukobwa muri Polisi, akeneye ibintu by’ibanze kugira ngo bimuheshe kumva atekanye no kumva yifitiye icyezere no kumva atuje mu kazi.”
Ku ikubitiro ACP Rutikanga yavuze ko ayo marerero azatangirizwa ku cyicaro gikuru cya Polisi y’Igihugu ku Kacyiru, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Ati: “Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwafashe uyu mwanzuro wo gutangiza irerero byaremejwe, bitangirira ku cyicaro gikuru no mu bigo by’amashuri, igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa.”
Yijeje ko ayo marerero agiye gutangira vuba aha ku buryo mu mwaka utaha hazaba harebwa ibyo amaze kugeraho.
Yakomeje agaragaza ko no ku bakobwa by’umwihariko hateganyijwe gushyirwaho icyumba cyabugenewe gifasha mu buzima bujyanye n’imyororokere.
Yagize ati: “Abakobwa bose aho bakorera, inyubako zose zizajya zubakwa, bajye [abazubaka] bazirikana ko mu byumba bizigize, icyo cyumba cy’umukobwa ari kimwe mu bizigize.”
Polisi y’Igihugu ivuga ko izo mpinduka zije zishingiye ku busabe b’abapolisikazi bakunze gusaba amarerero n’icyumba cy’umukobwa mu nama nyunguranabitekerezo zitandukanye zibahuza.
Yavuze ko ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu bwasuzumye bugasanga ubwo busabe bufite inshingiro.
Ati: “Iyo ubona umubare munini w’abakobwa muri Polisi kandi ugenda wiyongera ubona ko amarerero cyangwa icyumba cy’umukobwa mu by’ukuri bikenewe.”
Mu mwaka ushize wa 2024, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yavuze ko u Rwanda rwifuza kugira umubare munini w’Abapolisi b’abagore bashoboye.
Yashimangiye ko ibyo bizafasha kubaka igipolisi cy’umwuga mu gukumira ibyaha no gushyira mu bikorwa amategeko nk’inshingano nyamukuru za Polisi y’Igihugu.
Icyo gihe, uboyobozi bwa Polisi y’Igihugu bwatangaje ko umubare w’Abapolisi b’abagore ukomeje kwiyongera ukaba wari hafi ya 24% by’abapolisi bose ndetse intego ikaba ari ukugera kuri 30%.


Mutabazi leonard says:
Nyakanga 21, 2025 at 7:59 pmNukuri birakwiye turabashimiye naho bari mubutumwa bwamahoro bizakorwe bibe ubudasa byacu urwanda heju