Abapolisi basaga 800 barangije amahugurwa yo kurwanya iterabwoba

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yasoje icyiciro cya Kabiri cy’amasomo y’ibanze y’umutwe wihariye wa Polisi (Basic Police Special Forces course) kigizwe n’abapolisi 833.

Ibirori byabereye mu kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025.

CG Namuhoranye yasabye abarangije amahugurwa kwita ku nshingano zabo zo kurinda abaturage n’ibyabo.

Yakomeje abasaba kutadohoka mu kazi kabo bashinzwe kandi bagakomereza aho umutekano ugeze udasubiye inyuma.

Mu bapolisi 833 barangije amahugurwa, 205 ni ab’igitsinagore mu gihe ab’igitsanagabo ari 628, bakaba bari bamaze amezi 3 mu mahugurwa.

Amasomo ku kurwanya iterabwoba atangirwa mu kigo cya Mayange (CTTC), ni amwe mu masomo atangwa na Polisi y’u Rwanda.

Ni ikigo cyatangijwe mu 2013, kikaba giherereye mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange ku birometero 44 uvuye mu Mujyi wa Kigali.

CTTC kandi itanga amahugurwa adasanzwe yo gukumira no guhangana vuba n’ibikorwa by’iterabwoba ibyo ari byo byose.

Ikigo cya Mayange gitanga imyitozo ku kurwanya iterabwoba, CTTC, kigabanyijemo amashami atatu arimo iry’umutwe udasanzwe, irishinzwe ubutasi no kurwanya iterabwoba ndetse n’ishami ry’umutwe udasanzwe.

Abapolisikazi bitwaye neza mu masomo y’igihe cy’amezi 3 na bo bashimiwe umuhate bagaragaje
CG Namuhoranye yasabye abarangije amahugurwa gukomereza akazi aho bagenzi babo bagereje bityo ntusubire inyuma
Abitwaye neza mu gihe cy’amahugurwa bashimiwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi CG Felix Namuhoranye
Mu bapolisi 833 barangije amahugurwa, 205 ni igitsinagore kandi barangwaga na morali yo hejuru ubwo babaga bari mu masomo yabo
Abapolisi bitabiriye amahugurwa mu kigo cya CTTC bakora imyitozo ibafasha mu gucunga neza umutekano w’abanyarwanda
Abakobwa bakora imyitozo nk’ikorwa na basaza babo
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE