Abapolisi babiri b’u Rwanda basoje amahugurwa muri Singapore abagira ba Ofisiye

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 3, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Abapolisi b’u Rwanda babiri; Assistant Inspector of Police (AIP) Esther Mukakalisa na AIP Ange Natete, ku wa Kane tariki ya 2 Ukwakira, basoje amasomo mu Ishuri ry’amahugurwa y’ibanze ya ba Ofisiye mu gihugu cya Singapore.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa y’icyiciro cya 24 yari amaze amezi icyenda (9), wayobowe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Singapore; DCP How Kwang Hwee, ukaba wanitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu; Innocent Muhizi na Komiseri ushinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga.

Abapolisikazi Esther Mukakalisa na Ange Natete ni bo banyamahanga gusa bari bagize iki cyiciro cy’amahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 28, bakaba bayasoje bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP).

Inzego zombi, Polisi y’u Rwanda n’iya Singapore, zifitanye amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono mu kwezi kwa Kanama 2022, hagamijwe guteza imbere ubufatanye mu kubaka ubushobozi ndetse no gukumira no guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Ayo masezerano akubiyemo kandi gushimangira ubufatanye muri gahunda zitandukanye z’amahugurwa, guhanahana ubunararibonye, gusangira amakuru, gufatanyiriza hamwe mu bikorwa byo kurwanya ibyaha no kurinda umutekano n’ituze rusange by’abaturage b’ibihugu byombi.

Hari kandi n’ubufatanye mu bikorwa byo kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rikorerwa abana hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, iyezandonke n’ibindi byaha bifitanye isano, magendu n’ubucuruzi bw’intwaro bunyuranyije n’amategeko n’ikwirakwizwa ry’amasasu n’ibiturika.

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 3, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE