Abapolisi 140 bagiye kujya mu butumwa bwa Loni muri Santrafurika

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 9, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Abapolisi 140 bagiye gusimbura bagenzi babo muri Repubulika ya Santrafurika mu Mujyi wa Bangui, bahawe impanuro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, mbere yuko bajya mu butumwa.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, yavuze ko aba bapolisi bahawe impanuro kuri uyu wa Mbere tariki 09 Kamena, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Abapolisi 140 bakomeje imyiteguro yo kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika, aho bagiye gusimbura bagenzi babo barangije igihe cy’umwaka bari muri ubwo butumwa i Bangui, mu murwa mukuru w’icyo gihugu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite uruhare rugaragara mu kohereza abapolisi mu butumwa bwa Loni, aho rutanga umubare munini w’abapolisi b’abagabo n’abagore, bamenyereye akazi k’ubutabazi no kubungabunga amahoro.

Abapolisi bakorera ubumwa bwa loni mu bihugu bitandukanye byugarijwe n’ibibazo by’intambara, umutekano muke.

Mu nshingano zabo mu butumwa bwa Loni ni ukurinda abasivili, gufasha kubungabunga umutekano, gutanga amahugurwa ku bapolisi b’ibihugu bakoreramo, guteza imbere iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, gufasha mu bikorwa by’isanamitima no guhuza abaturage.

CP Vincent Sano, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, atanga impanuro ku bapolisi bitegura kujya mu butumwa bwa Loni
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 9, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE