Abanyeshuri bibukijwe kwirinda kurangara n’andi makosa yabateza impanuka

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 11, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Polisi y’u Rwanda ikomeje gahunda y’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ mu bakoresha umuhanda mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo. Muri ubu bukangurambaga, abanyeshuri bibukijwe kwirinda kurangara ku buryo bwabateza impanuka

Ubu bukangurambaga bwabereye mu Turere twa Kamonyi, Huye, Nyanza na Nyamagabe, ku wa Kabiri tariki tariki 10 Kamena 2025, bwibanze cyane ku banyeshuri bo mu bigo bitandukanye biherereye muri utwo turere, bwari bukubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abakoresha umuhanda by’umwihariko abana b’abanyeshuri, kwitwararika birinda uburangare n’amakosa ashobora kuba intandaro y’impanuka zishobora kubavutsa ubuzima cyangwa zikabakomeretsa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko impanuka nyinshi ziba mu muhanda zituruka ku burangare bw’abakoresha umuhanda nabi, aboneraho kubasaba kubahiriza amategeko y’umuhanda.

SP Habiyaremye yavuze ko by’umwihariko abana bibutswa kwirinda uburangare n’andi makosa yabateza impanuka, arimo; kwambukira ahatemewe, gukinira mu muhanda no kugendera mu ruhande rw’iburyo bw’umuhanda aho baba bateye umugongo ibinyabiziga byo mu cyerekezo barimo, ashimangira ko kwigisha abakiri bato ku bijyanye n’imyitwarire ikwiye mu gihe bakoresha umuhanda bibafasha gukura basobanukiwe neza uruhare rwabo mu mutekano wo m u muhanda.

Yagize ati: “Abana by’umwihariko bari mu bibasirwa n’impanuka zo mu muhanda mu gihe badafite ababayobora bareberera. Bakeneye guhabwa ubumenyi mu buryo buhoraho mu rwego rwo kubafasha kuba babasha gufata icyemezo cyiza no ku gihe nyacyo nk’igihe bambukiranya umuhanda no gusobanukirwa akaga gashobora kubaho mu gihe baba bagize uburangare mu muhanda.”

SP Habiyaremye yavuze ko kwigisha abana imikoreshereze y’umuhanda kandi bibukamo icyizere bikagira uruhare rufatika ku mutekano wabo n’ejo hazaza h’igihugu.

Ati: “Kwigisha abana ku mikoreshereze y’umuhanda ni ingirakamaro cyane ku mutekano wabo n’ejo hazaza h’igihugu, bishingiye ku kubaha ubumenyi bwo gukoresha neza umuhanda bibubakamo icyizere mu gihe bawukoresha nk’abanyamaguru, abagenzi ndetse n’abashoferi b’ejo hazaza.”

SP Habiyeremye yashimangiye ko abana bafata vuba ibyo bigishijwe kandi bagakomeza kubyibuka ari nako babigeza no ku bandi, bityo ko iyo basobanukiwe n’amabwiriza ajyanye n’imikoreshereze y’umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo, bagira uruhare mu kugabanya impanuka zishobora kubibasira n’ingaruka zazo zirimo gutakaza ubuzima cyangwa kubasigira ubumuga, ku bw’iyo mpamvu bakaba bazakomeza guhabwa umwanya uhagije muri ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 11, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE