Abanyeshuri batsinze neza ibizamini bya Leta ugereranyije n’umwaka ushize-MINEDUC

Kuri uyu wa Kabiri, ubwo hatangazwaga amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6) n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye (S3), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko ibyavuye mu bizamini bya Leta bw’umwaka w’amashuri 2024/25 bigaragaza ko abanyeshuri batsinze neza ugereranyije n’umwaka ushize wa 2023/24.
Imibare ya MINEDUC igaragaza abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri abanza bari 201.900 abatsinze ari 16.633 bari ku kigero cya 75,64% by’abana bose bakoze ibizamini.
Imibare yatangajwe yerekana ko abakobwa batsinze ku kigero cya 53.2% mu gihe abahungu ari 46.8%.
Abakoze ibizamini bisoza icyciro rusange cy’ayisumbuye (O’Level) bangana na 148.702 barimo abatsinze 95.674 muri rusange bangana na 64,35%, aho abakobwa batsinze ari 50,2% mu gihe abahungu ari 49,8%.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) Dr. Bahati Bernard, yavuze ko muri rusange imitsindire muri uyu mwaka iri ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’umwaka w’amashuri wa 2023/24.
Dr. Bahati avuga ko isesengura ryakozwe rigaragaza ko abana bakoze neza.
Ati: “Ufashe nk’umwaka ushize mu bizamini bya Leta iyo tuba twarabariye kuri 50% tukavuga duti abana batsinze ni abagize ayo ngayo y’impuzandengo y’ibizamini byose, umunyeshuri wari kuba wagize nibura impuzandengo ya 0 na 10% bari kuba ari 126 ariko uyu mwaka bavuye ku 126 bagera kuri 36, bivuze ngo umubare w’abanyeshuri bagize amanota make cyane waragabanyutse ugereranyije umwaka ushize.”
Yongeyeho ko abari kugira hagati y’amanota 10 na 20 nabo bagabanyutse bava ku 1392 bagera kuri 64, mu gihe abari kugira amanota ari hagati ya 30 na 40 bari 45.148 umwaka ushize ariko muri uyu mwaka ari 10.416.
Yavuze kandi ko mu cyiciro gifatirwaho inota ry’abatsinze ugereranyije n’umwaka wabanje abanyeshuri bikubye hafi kabiri.
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, yagaragaje ko ikigambiriwe ari ukwimakaza ireme ry’uburezi bijyanye n’Icyerekezo 2050, abanyeshuri bagatsinda neza mu byiciro byose.
Yasabye abanyeshuri, ababyeyi n’abarezi gushyiramo imbaraga kugira ngo iyo ntego izagerweho. Ati: “Tugomba gushyiramo imbaraga ari abanyeshuri, abarimu, ababyeyi twese tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo bashobore kwiga.”
Minisitiri Nsengimana yongeyeho ko bakwiye gutanga umusanzu kugira ngo abana bagire ubumenyi kuko ari byo bizatuma biteza imbere banateze imbere Igihugu.
Bamwe mu banyeshuri batsinze neza ibamini bya Leta bavuga ko babikesha kwigana umwete kandi bizeye ko inzozi zabo zizaba impamo bagakorera igihugu cyabo.
Ishimwe Keza Gerardine usoje amashuri abanza mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8%, yagize ati:” Gutsinda neza mbikesha umwete niganye no kugira intego ko ngomba gutsinda.”
Ihirwe Kanimba Honorette wigaga kuri New Vision Primary School mu Karere ka Huye, na we yagize ati: “Nakurikije inama z’abarimu kandi n’ababyeyi bahoraga bansaba kwiga cyane kugira ngo nzagere ku nzozi zanjye zo kuba umuganga ukomeye.”
Nubwo aba banyeshuri batsinze neza, imibare ya MINEDUC igaragaza ko uko batsinze amasomo atandukanye hakiri icyuho mu mitsindire y’imibare cyane mu mashuri abanza kuko imibare iri ku kigero cya 27% mu gihe isomo rya Phyisics naryo riri hasi kuri 27.55%.
Ikinyarwanda abanyeshuri bagitsinze ku kigero cya 98%, Icyongereza 72%, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga batsinda ku kigero cya 71% mu gihe ubumenyi rusange n’Iyobokamana babitsinze kuri 75%.
Ku ngingo ijyanye n’imitsindire mu bigo bya Leta n’iby’igenga, imitsindishirize y’ibigo bya Leta iracyari hasi ugereranyije n’ibyigenga.
Imibare igaragaza ko ibigo ibya Leta byatsinze ku kigero cya 65%, ibifashwa na Leta bitsinda ku kigero cya 63% mu gihe ibyigenga biza ku isonga ku kigero cya 77%.
Mu cyiciro rusange amasomo akiri ku kigero cyo hasi mu mitsindire imibare igaragaza ko isomo ry’ubugenge baritsinze ku kigero cya 27,5%, isomo ry’imibare baritsinda ku kigero 45,8%, Ibinyabuzima ku kigero cya 44,75%.


