Abanyeshuri bakomoje ku kamaro ko gutera igiti

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abanyeshuri biga mu ishuri ribanza rya San Marco School, Nyarugunga riherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali batangaza ko bigishijwe akamaro ko gutera igiti nka kimwe mu bisubiza ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe.

Abana biga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko nyuma yo kuganirizwa n’Umuryango ‘Umoja Foundation’ hari ubumenyi bafite ku bijyanye no gutera igiti.

Niyikirenga Steven avuga ko yasobanuriwe ibijyanye n’ikirere n’akamaro k’igiti mu kwirinda ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe.

Ati: “Batwigishije ko imodoka zirekura ibyuka bigahumanya ikirere, uruhare rwanjye ni ugutera ibiti bizajya biduha umwuka mwiza kandi tukagira ikirere cyiza”.

Abana bavuga ko gutera igiti ari rwo ruhare rwabo mu guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe

Irakiza Gad wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku ishuri rya San Marco, avuga ko bigishijwe uko ibyuka by’imodoka, ibituruka mu gutwika amasashi ndetse n’ibituruka mu nganda byangiza ikirere.

Akomoza ku kamaro ko gutera igiti. Agira ati “Batubwiye ko gutera ibiti bigira akamaro kanini kuko bituma hatabaho umuyaga mwinshi ku buryo wasenya inzu zacu”.

Keza Nelly na we wiga muri San Marco, avuga ko ababyeyi be bajya bamwigisha ibintu bitandukanye birimo no kurengera ibidukikije.

Munyakayanza Eugene, uri mu kiruhuko cy’izabukuru akaba ari umwe mu batangije Umuryango ‘Umoja Foundation’, asobanura ko ugamije guteza imbere umuco, uburezi, imibereho myiza ndetse n’iterambere.

Kugira ngo ugire icyizere cy’u Rwanda rw’ejo hazaza, asobanura ko ari ugukora ibikorwa biteza imbere urubyiruko.

Yahamirije Imvaho Nshya ko batangije uyu muryango mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe akaba ari yo mpamvu bahisemo kwigisha abana ibijyanye n’ihindagurika ry’ibihe n’icyo bakora bo ubwabo.

Ati: “Bakwiye kureba icyo bakora mu gihe kizaza n’uruhare rwabo mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, batera igiti”.

Mukayiranga Rugabira Chantal, umwe mu banyamuryango ba Umoja Fondation, asobanura ko bagamije guteza imbere urubyiruko muri gahunda zo kurengera bidukikije.

Ati: “Dukora ibikorwa byo gukangurira abana kwita ku bidukikije, ni muri urwo rwego dushaka ko abana bumva ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe biriho”.

Aha ni ho ahera avuga ko iyo bigisha abana, nyuma y’isomo batera igiti, kuko ngo kugitera bigabanya ubushyuhe mu kirere bigafasha ko n’imvura igwa.

Ni mu gihe kandi Mukandori Brigitte avuga ko batangije uyu muryango kugira ngo bafashe urubyiruko, bityo n’abatarashoboye kwiga bakabafasha kugira ubushobozi.

Mukayiranga Rugabira Chantal, umwe mu banyamuryango ba Umoja Fondation aganira n’abanyeshuri
Munyakayanza Eugene, uri mu kiruhuko cy’izabukuru akaba ari umwe mu batangije Umuryango ‘Umoja Foundation’

KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE