Abanyeshuri bafite ubumuga bw’uruhu basabiwe gukurirwaho imbogamizi

Umuryango uharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bw’uruhu (OIPPA) urasaba ko abana bafite ubumuga bw’uruhu bakurirwaho imbogamizi kugira ngo bashobore kwiga nk’abandi bana.
Byagarutsweho na Dr Nicodem Hakizimana, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa OIPPA, mu mahugurwa y’abayobozi b’amashami y’uburezi mu Turere aherutse kubera mu Mujyi wa Kigali.
Ni amahugurwa yari agamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa ku burezi bw’abana bafite ubumuga bw’uruhu.
Dr Hakizimana, agaragaza ko mu burezi bw’abana bafite ubumuga bw’uruhu hakirimo inzitizi agasaba ko izo mbogamizi zikigaragara mu mashuri, zakurwaho.
Asobanura ko abarimu benshi batarasobanukirwa uburezi bw’abana bafite ubumuga bw’uruhu.
Yagize ati: “Ntibazi ko umwana ufite ubumuga bw’uruhu atabona. Iyo yicaye kure y’ikibaho ntashobora kubona neza.
Iyo umwarimu yigisha umwana utabona aba akeneye umwanya wihariye wo gusubira muri ya masomo ndetse no mu gihe cyo gutanga ibizamini, umwana aba akeneye kugira umwanya uhagije wo guhabwa ikizamini mu buryo bugaragara kugira ngo bimworohere gukora”.
Mu isesengura OIPPA yakoze ku mbogamizi abana bafite ubumuga bw’uruhu bahura na zo ku mashuri, yasanze imiryango yabo itarumva umumaro wo kwigisha umwana ufite ubumuga bw’uruhu.
Ikindi abantu batekereza ko umwana ufite ubumuga bw’uruhu adashobora kwiga ngo azabone akazi.
Abandi batekereza ko kurihira amafaranga y’ishuri umwana ufite ubumuga bw’uruhu, ari ukuyatakaza.
Dr Hakizizmana agaragaza ko hari abatekereza ko umwana ufite ubumuga bw’uruhu adafite ubwenge buhagije bwo kwiga nk’abandi bana.
Yagize ati: “Ibi byose biragenda bigasanga ya myumvire y’abarimu bakuriye muri wa muryango (societé) wacu.
Na bo bazi ko umwana ufite ubumuga bw’uruhu adashobora kwiga, adashobora kugira icyo azamarira igihugu, na bo ntibagire uburyo bwo kumufasha ku ishuri”.
Aha ni ho ubuyobozi bwa OIPPA busaba ko izo mbogamizi zakurwaho ariko n’iyo myumvire igahinduka kuko umwana ufite ubumuga bw’uruhu iyo yize akitabwaho, imbogamizi ahura na zo zigakurwaho ashobora kwiga akagera kure.

Kayijuka Diogène, umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Kamonyi, yabwiye Imvaho Nshya ko gahunda y’uburezi bw’abana bafite ubumuga muri aka karere bakurikiza gahunda ya Leta aho bakoresha imfashanyigisho nshya.
Muri iyo gahunda y’imyigishirize, amasomo yose yigishwa agomba gushyira mu bikorwa gahunda y’uburezi budaheza.
Ahamya ko abana bafite ubumuga bw’uruhu ari abana nk’abandi kandi ko bafashwa gukurikirana amasomo yabo by’umwihariko ku bagize amahirwe yo kugera ku ishuri.
Ati “Abarimu bacu bahuguriwe ku gufasha abana bafite ubumuga ubwo ari bwo bwose kuko turabafite mu mashuri yacu.
Abana bitabwaho, barakurikiranwa kimwe nk’abandi, bariga neza, nta kato bahabwa, abarimu bacu barabafasha, abanyeshuri bagenzi babo babana na bo neza, ni abana bafite ubushobozi”.
Ahamya ko abana bafite ubumuga bw’uruhu mu Karere ka Kamonyi bahorana ingofero mu ishuri kuko zibafasha.
Akomeza agira ati “Kumwe abana bakuramo impuzangano y’ishuri, abafite ubumuga bw’uruhu bo bahora bafite iyo mpuzangano kandi ifite amaboko maremare. Icyatuma bashobora kwiga bagafashwa kirakorwa”.
Avuga ko kugeza ubu nta kibazo kiramugeraho kijyanye no kuba umwana ufite ubumuga yabuze ubufasha bw’indorerwamo z’amaso, ingofero n’ibindi.
Inkomoko y’ubumuga bw’uruhu
Umuryango OIPPA usobanura ko ubumuga bw’uruhu bukomoka ku muryango.Ushobora kuvuka ufite ubumuga bw’uruhu kandi ababyeyi nta n’umwe ubufite mu bigaragarira inyuma.
Ku muntu ufite ubumuga bw’uruhu, iyo izuba rimutwitse bibyara ibisebe , bya bisebe bigakira hakaza urundi ruhu.
Iyo izuba rivuye ryinshi bya bisebe ntibyifunga ngo bikire bityo bigatuma habaho kanseri y’uruhu.
Umuntu ufite ubumuga bw’uruhu ufite imyaka 20 usanga ameze nk’umusaza. Ibyo ngo biterwa n’uko uruhu rwe rusaza vuba kandi adakuze, bikongera guterwa n’imibereho mibi. Uturemangingo twa melanocytes yo mu maso yakira imirasire y’izuba, dusangwa mu kabiri korohereye k’ijisho bita Uvea tract.
Bivuze ko abafite ubumuga rw’uruhu batabona neza kubera ko nta melanocytes bafite.
Ubumuga bw’uruhu buravukanwa, si ubumuga umuntu agira akuze. Ubumuga bw’uruhu buterwa n’impinduka ziba mu mubiri hanyuma bigaterwa na twa turemangingo fatizo twitwa ‘Genes’.
Ku Isi, umuntu umwe ku bihumbi makumyabiri (1/20,000 afite ubumuga bw’uruhu. Muri Afurika, umuntu umwe ku bihumbi bitanu kugeza kuri cumi na bitanu (1/5,000 -15,000) afite ubumuga bw’uruhu.
Ni mu gihe mu Rwanda, umuryango OIPPA ubarura abantu bafite ubumuga bw’uruhu 1,235.