Abanyekongo bakeneye amahoro, amashuri, amavuriro ntibakeneye amabombe – Guverineri Willy Manzi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 2, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Visi-Guverineri ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n’amategeko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Manzi Ngarambe Willy, yatangaje ko ibyo Abanyekongo bakeneye kuruta uko bakeneye amabombe akomeje kuraswa na dorone mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Manzi Willy atangaje ibi mu gihe ingabo za Leta ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo barimo FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, Abacanshuro b’i Burayi n’Abarundi bakomeje kurasa abaturage b’Abanyekongo mu Burasirazuba bwa Congo.

Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bushinja Ubutegetsi bwa Kinshasa kurasa abaturage muri Rutshuru bakabakomeretsa ndetse banasenya inzu z’abaturage mu ijoro ryakeye.

Visi-Guverineri, Manzi Willy, agira ati: “Saa tanu z’igicuku mu ijoro ryashize, ubutegetsi bwa Kinshasa bwarashe abasivili muri Rutshuru, bukomeretsa inzirakarengane bunasenya inzu zabo.

Abanyekongo bakeneye amahoro, amashuri, amavuriro n’ibibatunga ntibakeneye amabombe araswa na dorone. Umuryango mpuzamahanga ugomba kugira icyo ukora.”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ihuriro AFC/M23 kuri uyu wa Kane tariki 02 Ukwakira 2025, ryatangarije Abanyekongo n’Umuryango mpuzamahanga ko ubwicanyi bukomeje gukorerwa abasivili bukozwe n’ingabo za Leta ya Kinshasa.

Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka, avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, dorone n’indege z’intambara zarashe mu bice bituwe cyane by’umwihariko muri Rutshuru na Lubero.

Yagize ati: “Ibi bitero byahitanye abaturage b’inzirakarengane benshi, abandi barahunga ibintu bibabaje ku baturage bacu.”

Lawrence Kanyuka ashimangira ko ibikorwa byinshi bigamije kwica Abanyekongo birimo gutegurirwa muri Uvira n’i Bujumbura mu Burundi.

Yavuze ko AFC/M23 yafashe umwanzuro wo kurinda abaturage no gutabara ubuzima bw’inzirakarengane.

Muri Nzeri 2025, Ihuriro ry’Ingabo za RDC ryategetse Abanyamulenge kuva muri Uvira mu minsi 10, bakajya mu Rwanda aho bakomoka. Ni icyemezo kandi cyarebaga Aba-Masai bo muri Tanzania na Kenya, kuko bivugwa ko na bo baremetse nk’Abatutsi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yavuze kuri iki kibazo tariki 30 Nzeri 2025, ubwo yari imbere y’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye mu biganiro byagarutse ku butumwa bw’Ingabo za Loni muri RDC, Monusco, yibaza impamvu Umuryango w’Abibumbye utagize icyo ugikoraho.

Yagize ati: “Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda barimo n’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo bari kuvangurwa kugira ngo birukanwe banicwe, ni nde utarumvise cyangwa ngo amenye ko hari umwanzuro watanzwe muri Uvira usaba Abatutsi kuva mu gihugu, bahabwa nyirantarengwa y’iminsi 10 […] ni iyihe nama y’igitaraganya yateguwe mu gukemura iki kibazo?”

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, Umutwe wa M23 wasinyanye amasezerana na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akubiyemo amahame y’iby’ibanze biganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere hose.

Impande zombi zemera ko amahoro, umutekano n’ituze ari ingenzi mu guteza imbere amahirwe y’iterambere, kunoza imibereho y’abaturage no kurinda agaciro k’umuntu.

Ziyemeje kubahiriza agahenge k’intambara ka burundu, harimo, kwirinda ibitero by’indege, ku butaka, ku nyanja cyangwa ku biyaga.

Guhagarika ibikorwa byose by’ubusahuzi, kureka gusebanya no gukwirakwiza urwango, kwirinda kwigarurira ibindi bice ukoresheje ingufu.

Impande zombi zemeje ko agahenge k’intambara kazareshya n’impande zose zirwana zigahagarika.

Ibiganiro bya Doha n’amasezerano ya Washngton, Leta ya Congo ikomeje kubirenzaho ingohe kuko ikomeje kwamaganwa n’Ihuriro AFC/M23 kubera ibitero ingabo za Leta zikomeje kugaba mu bice bigenzurwa n’Umutwe wa M23 bigatuma abaturage b’abasivili bahatakariza ubuzima.

Manzi Ngarambe Willy, Visi-Guverineri ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n’amategeko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 2, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE