Abanyarwanda batuye i Dakar baganiriye ku iterambere ry’u Rwanda

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 9, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Senegal, ACRS, baganiriye ku iterambere ry’u Rwanda bagaragaza uruhare barigiramo ariko banibutswa guharanira kugira uruhare mu guteza imbere umuco.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Festus Bizimana, witabiriye inama yahuje Abanyarwanda batuye muri Senegal ku wa 08 Ugushyingo 2025, yagarutse ku bikwiye kuranga Abanyamuryango ba ACRS.

Ati: “Bimwe mu bikwiye kubaranga ni ubumwe, gukunda igihugu, guteza imbere umuco nyarwanda no guharanira kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu cyanyu.”

Abitabiriye inama rusange yabereye ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda muri Dakar, bavuguruye banemeza inyandiko zigenga umuryango ACRS, banaganira ku bikorwa by’ingenzi uyu muryango wagezeho n’ibiteganyijwe mu gihe kiri imbere.

Dr. Innocent Nizeyimana, Umuyobozi wa ACRS, yashimiye abanyamuryango uko bitabira ku rwego rushimishije gahunda zose z’igihugu zirimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umunsi wo Kwibohora, umunsi w’Intwari z’Igihugu, umunsi w’Umuganura n’izindi zibahuza nk’Umuganda na siporo ndetse ashimangira ko zizanakomeza gushyirwamo ingufu.

Abanyamuryango banashimiwe kandi uruhare rwabo mu bikorwa bitandukanye bagiramo uruhare rukomeye, aho baranzwe no gushyigikira gahunda zitandukanye nko kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abafite amikoro make, igikorwa barimo cyo gutera inkunga gahunda ‘Dusangire Lunch’ n’ibindi.

Yibukije kandi gahunda ACRS iri gutegura mu mpera z’umwaka harimo igitaramo kigamije kugaragaza umuco nyarwanda, kwamamaza ibikorerwa mu Rwanda no gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Senegal.

Ni igitaramo giteganyijwe ku itariki ya 12 Ukuboza 2025 i Dakar, kikazitabirwa n’abahanzi barimo abazaturuka mu Rwanda no muri Senegal.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Festus Bizimana, yabwiye Abanyarwanda batuye muri Senegal ibikwiye kubaranga birimo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu
Abanyarwanda batuye muri Senegal bashimirwa uburyo bitabira gahunda z’igihugu
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 9, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE