Abanyarwanda basaga 1 200 bavuye muri RDC basubiye mu buzima busanzwe

Abanyarwanda basaga 1 200 bari bacumbikiwe mu Nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, batangiye gusubizwa mu miryango yabo hirya no hino, nyuma yo kuva mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR.
Abo Banyarwanda batashye kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kamena 2025, ni abari barahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Habinshuti Philippe yasobanuye ko abo bantu basubiye mu miryango yabo nyuma yo kuganirizwa ku miterere y’Igihugu na gahunda zacyo.
Yagize ati: “Mu minsi yashize batashye ku bushake, bagaruka mu Gihugu cyabo bamaze ukwezi ahangaha baganirizwa, bakirwa kugira ngo banasobanurirwe Igihugu uko giteye, uko kimeze, umuryango nyarwanda uko uteye nuko bakwiye kuba bawinjiramo ngo bakomeze kugendera kuri gahunda zihari.”
Habinshuti kandi yagaragaje ko abaje banafashwa gusubira mu buzima busanzwe, bahabwa iby’ibanze.
Ati: “Bahabwa n’ubufasha bw’ibanze bukenewe, yaba ari ubuvuzi, ibijyanye no kubitaho mu buryo butandukanye kugira ngo basubire mu buzima busanzwe.
Uyu munsi bavuye muri iyi nkambi y’agategano ya Nyarushishi basubiye mu Midugudu, mu Tugari, mu Mirenge aho bakomoka kugira ngo iyo gahunda yo gusubira mu buzima busanzwe ibashe kujya mu bikorwa.”
Yavuze kandi ko MINEMA izakomeza kuba hafi abo Banyarwanda basubiye mu miryango yabo, kugira ngo bagire uruhare mu iterambere.
Ati: “Tuzakomeza gufatanya n’Inzego z’ibanze zigiye kubakira, tugakomeza kubafasha ku buryo binjira muri gahunda z’iterambere bagakomeza gufatanya n’abandi Banyarwanda mu iterambere ry’Igihugu.”
Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA yanavuze ko baturuka mu Turere 11, hirya no hino mu Gihugu.
Ati: “Abarenga gato 1 200 batashye uyu munsi baturuka mu Turere 11, ariko cyane cyane abenshi ni abo mu Karere ka Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Musanze ariko harimo nabo mu Karere ka Huye, mu Karere ka Gicumbi.”
Bageze i Nyarushishi ku wa 19 Gicurasi 2025, aho bahabwaga ubufasha bw’ibanze n’ibiganiro bibereka aho Igihugu kigeze muri gahunda zinyuranye.


