Abanyarwanda bagiye guhurira mu Bushinwa bamenyekanisha iterambere ry’u Rwanda

Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, ku bufatanye n’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, irategura igikorwa cyiswe “Meet Rwanda in China” kizabera mu mujyi wa Wuhan kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 2 Kanama 2025.
Ni igikorwa ngarukamwaka kigamije kumenyekanisha iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, rishyira imbere amahirwe y’ishoramari, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), ubukerarugendo ndetse n’umuco nyarwanda.
Kizahuza Abanyarwanda baba mu Bushinwa, ibigo by’abikorera, abacuruzi, abanyeshuri n’abarimu bo muri za kaminuza, abakora mu by’ubukerarugendo, imiryango yimakaza umuco, abahagarariye imiryango y’abacuruzi, itangazamakuru ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Ambasade y’u Rwanda ivuga ko iki gikorwa kizajya kiba kenshi mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda baba hanze gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ndetse no guhuza abayobozi b’u Rwanda n’abashoramari b’Abashinwa mu biganiro byimbitse ku mahirwe ari mu bice byihutirwa by’iterambere.
Hazanabaho ibiganiro bigamije guhuza abashoramari (business matchmaking) no kumurika umuco nyarwanda.
Ibirori byo gutangiza iki gikorwa bizabera mu Mujyi wa Wuhan, umurwa mukuru w’intara ya Hubei, iri rwagati mu Bushinwa.
Bizagaragaramo inama ku bucuruzi yo ku rwego rwo hejuru izategurwa ku bufatanye n’Inama y’Abashinwa ishinzwe guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga (CCPIT).
Iyo nama yitezweho kwakira ibigo bigera kuri 200 biva mu nzego zitandukanye z’ubukungu ziri hirya no hino mu Bushinwa, bigahabwa amakuru ku ishoramari mu Rwanda, uburyo bwo gutangira ubucuruzi n’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda.
U Bushinwa bukomeje kuza ku isonga mu bihugu byinjiza ishoramari mu Rwanda ndetse n’ibyoherezwa ku isoko ryabwo bikagenda byiyongera. Iki gikorwa kizaba ari umuyoboro mwiza wo gukurura abashoramari benshi no kwagura amasoko y’ibikorerwa mu Rwanda.
Muri uyu mwaka, igikorwa kizahurirana n’Umuganura, umunsi wo gushimira Imana no kwizihiza umusaruro, kimwe mu birango by’umuco n’amateka y’u Rwanda.
Hazabaho imbyino n’indirimbo za gakondo, inkuru zishingiye ku muco, ibisakuzo, guha abana amata no gukina imikino ya Kinyarwanda nko kubuguza, byose bigamije gusangiza amahanga umuco w’u Rwanda.
Imikino izaba indi nkingi y’iki gikorwa, igamije gushimangira ubumwe n’imbaraga z’urubyiruko, aho abarenga 95% by’Abanyarwanda baba mu Bushinwa ari urubyiruko, biganjemo abanyeshuri.
Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa ivuga ko Meet Rwanda in China iti: “si ibirori gusa, ni ubutumwa bwo gukangurira Abanyarwanda bose baba mu Bushinwa kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu, binyuze mu gushora imari, guhanga ibishya no gusangira ubumenyi.
Ni n’amahirwe yo gushimangira umubano hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, binyuze mu bufatanye n’imikoranire ishingiye ku ntego zisangiwe.”
Iki gikorwa kizagaragaza urugendo rw’iterambere u Rwanda rumazemo igihe n’icyerekezo cyarwo cy’ahazaza binyuze mu cyerekezo 2050, kigaragaza ubushake bwo gukorana n’abafatanyabikorwa basangiye icyerekezo cy’ubudahangarwa, iterambere rirambye no guhanga ibishya.
