Abanyarwanda baba muri Zimbabwe biyemeje kwishyurira Mituweli abasaga 4000

Ku Cyumweru taliki ya 5 Gashyantare, Abanyarwanda baba muri Zimbabwe bizihije Umunsi w’Intwari biyemeza amadolari y’Amerika 12,000 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 12 yo kugurira ubwisungane mu kwivuza abaturage 4000 mu Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni, yagaragaje ibiranga Intwari ndetse akomoza by’umwihariko kuri Nyakubahwa Paul Kagame yise “Intwari igihumeka” bitewe n’imiyoborere ye y’agahebuzo yagaragaje ahereye mu rugamba rwo kubohora Igihugu ikaba ikomeje n’uyu munsi.
Abagize Umuryango Nyarwanda muri Zimbabwe bunguranye ibitekerezo ku butwari, bashima byimazeyo Intwari z’u Rwanda zitanze zitizigama, ndetse biyemeza kugera ikirenge mu cyazo batanga umusanzu wabo mu rugendo rw’Iterambere ry’Igihugu.