Abanyarwanda 100 bari hafi kuminuza mu gukoresha ingufu za Nikeleyeri

Hashize imyaka isaga 5 u Rwanda rutangiye umushinga wo kurushaho kubyaza umusaruro imirasire yangiza (rayons ionisants) cyangwa ingufu za nikeleyeri (nucléaire) mu nzego zitandukanye mu gihe byari bisanzwe bimenyerewe ko zikoreshwa mu buvuzi bwa kanseri gusa.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Ukwakira 2020 yemeje Iteka rya Perezida rishyiraho Urwego rwitwa RAEB (Rwanda Atomic Energy Board) ruzaba rushinzwe guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi ku mikoreshereze y’izo ngufu no kuzibyaza umusaruro.
Muri iyo myiteguro kandi hari Abanyarwanda boherejwe kwiga bakaminuza ibijyanye n’imikorere ndetse n’imikoreshereze y’ingufu zangiza, kugira ngo bagire uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga rishya rikoresha izo ngufu mu nzego zinyuranye.
Byagarutsweho na Minisitiri w’bikorwa Remezo (MININFRA) Dr. Nsabimana Ernest kuri uyu wa Mbere taliki ya 18 Nyakanga 2022, ubwo yitabiraga Inama Mpuzamahanga irebera hamwe uko Ibihugu by’Afurika byarushaho guhuza imbaraga bikabyaza umusaruro ingufu za nikeleyeri mu guharanira iterambere rirambye.
Minisitiri Dr Nsabimana Ernest yavuze ko nubwo ingufu za nikeleyeri zagiye zumvikana nk’iziteye ubwoba butewe n’uburyo zikorwamo ibisazu bya kirimbuzi cyangwa na zo ubwazo zikabazishobora guturika mu gihe zibitswe nabi, zishobora kwifashishwa mu bintu byinshi birimo ubuvuzi, ubuhinzi, ingufu z’amashanyarazi n’ibindi.
Yasobanuye ko mu kwezi guhata kwa Kanama hari icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri basaga 100 baminuje mu Burusiya kizakirwa mu Rwanda kugira ngo barusheho gufasha Igihugu mu myiteguro kimazemo imyaka myinshi yo gutangira kubyaza umusaruro izo ngufu kirimbuzi ariko zishobora no gutanga ibisubizo birambye.
Yagize ati uretse abakomeje amaasomo mu kwezi gutaha kwa Kanama abanyeshuri bagera ku 100 b’Abanyarwnda bazasoza amasomo yabo ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) n’urw’impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu Burusiya bazasesekara i Kigali.
Ni bo bitezweho gufasha Urwego RAEB ndetse bakanagira uruhare mu kurushaho gukora ubushakashatsi no kunoza akamaro k’izo ngufu mu guhindura imibereho n’ubukungu by’Igihugu.
Yagize ati: “Hari abanyeshuri b’Abanyarwanda barimo biga bagiye gusoza icyo cyiciro cya Masters na PhD hakaba hari n’abandi bagikomeza kugira ngo iryo koranabuhanga rishya dushaka kwinjiramo rigakoreshwa mu nzego zitandukanye tube dufite abantu bafite ubwo bumenyi n’ubushobozi.”
Yavuze ko gukoresha izo ngufu bisaba ubumenyi n’ubushobozi bihambaye ari na yo mpamvu u Rwanda rutasigaye inyuma mu gukora imyiteguro yose ikenewe kugira ngo izo ngufu zitangire gutanga umusaruro ukenewe mu Gihugu.
Leta y’u Rwanda ishimangira ko ikomeje gusangira ubunararibonye n’inzego zitandukanye ku Isi zizobereye mu mikorere n’imikoreshereze y’izo ngufu, hagamijwe kurushaho kuvoma ubumenyi no kurebera hamwe ibikeneye kwifashisha izo ngufu mu Gihugu.
Iyo nama ibaye ku nshuro ya 33 yitezwe gusoza ku wa Gatanu taliki ya 22 Nyakanga, ihurije hamwe ibihugu by’Afurika byibumbiye mu Muryango w’Ubufatanye mu ikoreshwa ry’Ingufu za nikeleyeri. Ni inama izaganirirwamo ingamba zo kubaka ibikorwa remezo bikenewe mu gucunga imikoreshereze y’izo ngufu bijyanye n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubugenzuzi n’ubuziranenge bw’Ingufu zangiza (IAEA).
U Rwanda ruhamya rudashidikanya ko gushora imari muri ubwo bumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho bitanga amahirwe yo kugera ku hazaza hashimishije h’Afurka.





