Abanyapalesitina bari baravanywe mu byabo n’intambara bari gutahuka

Abanyepalestine bari barakuwe mu byabo n’intambara ya Isiraheli batangiye gutahuka berekeza mu Majyaruguru ya Gaza nyuma yuko impande zombi zumvikanye agahenge ndetse kagatangira kubahirizwa.
Ibihumbi by’Abanyapalesitina bari baravanwe mu byabo kuri uyu wa Gatanu bongeye gusubira mu ngo zabo ndetse n’Ingabo za Isiraheli zatangira kuva mu bice bimwe zari zarafashe.
Amashusho y’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters yagaragaje umuhanda munini wuzuye abaturage benshi ba Gaza bari barahunze batahukanye akanyamuneza berekeza mu bice bahoze batuyemo.
Ingabo za Isiraheli (IDF) zavuze ko ziri gukurikiza ibyemeranyijweho hashingiwe ku byasabwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump aho; icyiciro cya mbere cy’amasezerano y’agahenge n’ihererekanya ry’imfungwa byatangiye kubahirizwa.
Ayo masezerano kandi yemeza ko imodoka zitwara imfashanyo z’ibiribwa n’imiti zikomeza kwinjira muri Gaza mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage kubona ibyo kurya.
Israheli kandi yatangaje ko izarekura abantu 250 b’Abanyapalestne bari bafungiwe imyaka myinshi mu magereza ya Isiraheli ndetse n’abandi 1 700 bashimutiwe muri Gaza mu gihe cy’intambara.
Ni mu gihe mu masaha 72 ari imbere noneho hazarekurwa abantu 48 b’Abanyesiraheli bikaba byizewe ko 20 muri bo bakiri bazima.
