Komite ngenzuzi ya Rayon Sports yasabye Inteko Rusange y’igitaraganya

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 11, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Komite Ngenzuzi ya Rayon Sports yandikiye Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango w’iyi kipe na Komite Nyobozi yawo, isaba ko haterana inama y’Inteko Rusange bitarenze uku kwezi, igamije kwigira hamwe ingamba zo gukemura ibibazo biri mu miyoborere n’imari, mu rwego rwo kwirinda gushyira Umuryango mu kaga.

Ibi bikubiye mu ibaruwa yanditswe ku wa Mbere tariki ya 9 Kamena 2025.

Iti: “Nk’uko biteganywa n’amategeko agenga umuryango wa Rayons Sports, cyane cyane mu ngingo ya 31 agena imiterere n’inshingano za Komite Ngenzuzi y’uyu Muryango. Nyuma y’ubugenzuzi Komite Ngenzuzi yakoreye Inama y’Ubutegetsi ndetse na Komite Nyobozi by’Umuryango Association Rayon Sports ku matariki ya 5 kugeza ku ya 07 Kamena 2025 tugasanga harimo ibibazo bikomeye kandi bikeneye guhabwa umurongo byihuse kugira ngo twirinde amakosa akomeye y’imicungire mibi y’imari n’abakozi ndetse n’imikoranire hagati y’abagize inzego.”

‎‎Ikomeza igira riti “Twanditse iyi baruwa nka Komite Ngenzuzi dusaba ko hatumizwa inama y’Inteko rusange mbere y’uko umwaka wa 2024-2025 urangira ni ukuvuga muri uku kwezi kwa Kamena 2025, nk’uko binateganywa n’amategeko agenga Association Rayon Sports, kugira ngo igezweho raporo y’ubugenzuzi, inafate ibyemezo bituma imicungire irushaho kuba myiza bityo tukirinda ibibazo byashyira Umuryango mu kaga.”

Mu ikipe ya Rayon Sports hamaze iminsi harimo imikoranire itari myiza hagati y’abayobozi aho inshuro nyinshi havugwamo ko habamo kudahuza kuri bamwe. byiyongeraho ubukene bw’amafaranga buri muri iyi kipe izahagarira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup 2025/26.

Komite Ngenzuzi ya Rayon Sports yavuze ko ikipe irimo ibibazo birimo imiyoborere mibi hagati y’abagize inzego n’imari
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 11, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE