Abanyakenya 40 bazitabira irushanwa ryo koga mu Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 18, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ishyirahamwe ry’umukino wo koga muri Kenya ryatangaje ko rigiye kohereza abakinnyi 4o mu irushanwa ryo koga ryitwa”CANA Zone 3 Swimming Championships” ritegerejwe mu Rwanda tariki 23 kugeza 26 Ugushyingo 2023.

Umuyobozi w’iryo shyirahamwe Maureen Owiti, aganira n’ikinyamakuru The Star cyo muri Kenya, yavuze ko abakinnyi batoranyijwe bizeye ko bazahesha igihugu ishema.n

Yagize ati “Urebye abakinnyi batoranyijwe turizera ko bazahesha ishema igihugu cyacu muri iri rushanwa rizabera mu Rwanda.”

Umwaka ushize wa 2022 Kenya yohereje abakinnyi 43 barangiza ku mwanya wa kabiri n’amanota 2768, icyo gihe irushanwa ryari ryabereye i Dar-es-Salaam muri Tanzania ari na cyo gihugu cyaryegukanye ku manota 3061.

Iyi mikino igiye gukinwa ku nshuro ya munani izatangira tariki 23 kugeza 26 Ugushyingo 2023, Kenya ikaba yaratangiye ibikorwa by’amajonjora mu Turere dutandukanye uhereye i Nairobi, Kajiado, Mombasa, Nakuru na Kisumu.

U Rwanda rwaherukaga kwakira iri rushanwa ryo koga “CANA Zone 3 Swimming Championships” muri 2016; icyo gihe ryabereye mu Karere ka Bugesera kuri Pisine ya Hoteli La Palisse i Nyamata.

SHEMA IVAN

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 18, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE