Abanyakigali bazindukiye muri ’Car Free Day’ yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Yoga

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2025, abatuye Umujyi wa Kigali barimo abayobozi bo mu nzengo zitandukanye, babyukiye muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’, yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe imyitozo ngororamubiri ya Yoga.
Nk’uko bimaze kuba akamenyero, kabiri mu kwezi habaho siporo rusange mu Mujyi wa Kigali, igahuriza hamwe abawutuye mu Turere dutatu tuwugize bagakorera hamwe siporo rusange mu mihanda yateganyirijwe iki gikorwa.
Bamwe mu bayitabiriye barimo Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’abandi batandukanye.
Bakora siporo zinyuranye zirimo kwiruka, gutwara igare, imyitozo ngororamubiri, kubyina, n’indi mikino inyuranye.
Siporo rusange igira akamaro kanini karimo no kurengera ibidukikije, dore ko ubushakashatsi bwerekanye ko umunsi wahariwe ‘Car Free Day’ ikorwa inshuro 26 buri mwaka i Kigali, izafasha mu kugabanya 20% by’ingano y’imyuka ihumanya ikirere uhereye mu 2021 kugeza mu 2025.
Abitabiriye siporo kuri uyu munsi bagaragarijwe inyungu ziri mu gukora imyitozo ngororamubiri ya Yoga ku buzima bwabo kuko ari umuti w’umunaniro n’izindi ndwara zitandukanye.
Umunsi Mpuzamahanga wa Yoga wizihizwa ku wa 21 Kamena buri mwaka.
Yoga ni umwitozo umaze igihe kinini mu mateka y’Isi, watangiriye mu Buhinde kuva mu myaka irenga 5 000 ishize.
Abahanga muri Yoga basobanura ko uyu mukino wigisha umuntu guhumekesha igice cyo ku nda n’icyo ku mbavu, kuko ho hatuma ibihaha byuzura umwuka wa ’Oxygène’ umuntu ahumeka.
Bakomeza bavuga ko iyo umuntu ahumeka neza adashobora guheranwa n’umujinya, agahinda n’ibindi.
Umuntu ufite indwara y’umubyibuho ukabije ashobora gukora Yoga ikamufasha kugabanya ibilo, by’umwihariko ku bana bato cyangwa abari mu myaka y’ubugimbi cyangwa ubwangavu.




