Abantu babiri bafatanywe amasashe arenga 80,000

Ku wa Mbere taliki ya 1 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yafashe abagore babiri bari bafite amasashe ibihumbi 83 mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Karere ka Gakenke n’aka Burera.
Abafashwe ni umugore w’imyaka 40 y’amavuko, wafatanywe amasashe ibihumbi 61 mu Mudugudu wa Nyamure, Akagari ka Nyacyina mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, yari atwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso isanzwe ikora akazi ko gutwara imizigo.
Undi ni umugore w’imyaka 35, wafatanywe amasashe ibihumbi 22, ubwo yari ari mu modoka itwara abagenzi yari iturutse Cyanika yerekeza mu Karere ka Musanze, afatirwa mu Mudugudu wa Mutara, Akagari ka Rwasa, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko bafashwe n’abapolisi bari bari mu kazi ko kurwanya ubucuruzi bwa magendu.
Yagize ati: ”Ubwo abapolisi bari mu gikorwa cyo kurwanya ubucuruzi bwa magendu bwifashisha umuhanda Musanze-Kigali, ahagana saa moya z’umugoroba baje guhagarika imodoka yo mu bwo bwa Fuso, bayisatse ifatirwamo amapaki 306 arimo amasashe 61200.”
Amaze gufatwa yiyemereye ko ayo masashe ari aye, yayaranguye mu Karere ka Musanze, akaba yari agiye kuyagurishiriza i Kigali.
Yakomeje avuga ati: ”Ahandi hakozwe igikorwa nk’iki ni mu Karere ka Burera ahagana saa tatu z’umugoroba, aho abapolisi bahagaritse imodoka itwara abagenzi rusange, bayisatse bayisangamo umugore nawe wari ufite amapaki 110 ahwanye n’amasashe 22000.”
Uyu we yavuze ko ayo masashe yayinjije mu Rwanda ayakuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kandi ko ubu bucuruzi bw’amasashe abumazemo igihe.
SP Ndayisenga agira inama abumva ko gucuruza magendu n’icuruzwa bitemewe by’umwihariko amasashe, kubireka bakayoboka ubucuruzi bwemewe kuko nta nyungu bazabona ahubwo bibakururira igihombo kubera ko batazabura gufatwa.
Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo ya 10 ivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masasashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.