Abancanshuro 288 barwaniraga Congo bakamanika amaboko bambukiye mu Rwanda

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 29, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu u Rwanda rwahaye inzira abacanshuro 288 bazwi nka ba mudahusha (Snipers) biganjemo abo mu gihugu cya Romania barwanaga ku ruhande rw’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara bari bahanganyemo n’umutwe wa AFC/M23.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Me Alain Mukuralinda, yabwiye Imvaho Nshya ko habanje kubaho ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Romania.

Igikurikiyeho ni uko urugendo rw’aba bacanshuro barukomereza iwabo bataraye ku butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati: “Ubu ikigiye gukurikiraho ni uko bafata imodoka bagakomeza urugendo bajya i Kigali bagana ku kibuga cy’indege bagasubira iwabo.”

Ikiguzi cyo kuva mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse n’icyo kuva ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, kirishyurwa na Guverinoma ya Romania.

Mukuralinda yavuze ko abacanshuro ba Armenia badashobora kunyura mu Rwanda hatabayeho ibiganiro.

Ati: “Ntibashobora guca mu Rwanda Guverinoma yabo itavuganye na Guverinoma y’u Rwanda. Niba hari indege zigomba kubatwara, niba hari bisi zigomba kubatwara niba hari ibigomba kwishyurwa ni Guverinoma yabo igomba kubyitaho kuko ni abaturage bayo.

Gusa icyo u Rwanda rukora ni uko nkuko rwakiriye abari mu kaga rutabura kubakira nubwo bari mu kazi ariko twe turabizi neza ko ari abacanshuro ntabwo wabura kubaha inzira ngo basubire mu gihugu cyabo.”

Abacanshuro bari mu Mujyi wa Goma kuva bakwemera kumanika amaboko, ubwo ingabo za M23 zafataga uyu Mujyi. Abacanshuro bageze ku mupaka wa La Corniche baherekejwe n’abasirikare ba M23 hanyuma bakakirwa n’abakozi b’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 29, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Mr wringz says:
Mutarama 29, 2025 at 9:26 pm

Babasubize iwabovbataraye

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE