Abakozi 5 b’Uturere twa Gisagara na Nyanza bongeye gufungwa 

  • Imvaho Nshya
  • Mata 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye guta muri yombi abakozi batanu bo mu Turere twa Nyanza na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, bakekwaho ibyaha bijyanye n’imitangire y’amasoko ya Leta inyuranyije n’amategeko.

Mu bakekwaho ibyo byaha, harimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere twa Nyanza na Gisagara, hamwe na ba Division Manager, abashinzwe amasoko ndetse n’Umwenjenyeri w’Akarere ka Nyanza. 

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwarekuye by’agategano abo bayobozi bari bafunzwe taliki ya 17 Werurwe, ariko RIB yabonye ibimenyetso bishya birebana n’ikirego cyaho bahita bongera gutabwa muri yombi. 

Umuvugizi wa RIB Dr Thierry B. Murangira, yavuze ko abakekwa bafashwe bagerageza kurimbura no kuburizamo bimwe mu bimenyetso birebana n’amasoko yatanzwe muri Nyanza na Gisagara. 

Kuri ubu abakekwa bafungiwe muri Sitasiyo za RIB zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali harimo iya Kimihurura, Kimironko, Kicukiro na Rwezamenyo. 

Ku ikubitiro, abo bayobozi bafashwe bakekwaho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bibashyamiranya n’abayatsindiye ntibayahabwa, maze iyo mikorere idahwitse iviramo Leta kugwa mu bihombo. 

  • Imvaho Nshya
  • Mata 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE