Abakinnyi ba AS Kigali bongeye kwanga gukora imyitozo

Abakinnyi ba AS Kigali banze kujya gukora imyitozo nibura ubuyobozi bw’iyi kipe butarabahemba amezi abiri muri atandatu baberewemo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2025, ni bwo abakinnyi b’iyi kipe bagombaga gukora imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium ariko banga kuyitabira kubera ibirarane by’imishahara baberewemo.
Muri iyi kipe y’Umujyi harimo abakinnyi bamaze amezi atandatu badahembwa n’abandi bafitiwe amezi ane. Ni mu gihe abatoza bamaze amezi 10 badakorwa mu ntoki.
Umwe mu bakinnyi ni we wahamirije Imvaho Nshya yemeye ko nta myitozo bakoze uyu munsi kubera ko bamaze igihe ntamushahara bahabwa.
Ni inshuro ya kabiri muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25 abakinnyi ba AS Kigali banze gukora imyitozo bitewe no kudamberwa igihe.
Kugeza k’umunsi wa 27 wa shampiyona y’u Rwanda, AS Kigali iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 40 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.
