Abakanyujijeho muri ruhago y’u Rwanda n’iya Uganda bagiye kongera guhura

Abakinnyi bakanyujijeho mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ bagiye kongera gukina umukino wa gicuti uzabahuza na bagenzi babo bakanyujijeho mu ya Uganda waherukaga mu myaka icyenda ishize.
Ni umukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kamena 2025, saa yine za mu gitondo, ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium, aho abafana bose babyifuza bazaba bemerewe kuwureba ku buntu.
Ishyirahamwe ry’Abahoze bakinira Ikipe y’lgihugu y’u Rwanda (FAPA), ni bo bateguye uyu mukino bavuga ko ugamije kurushaho gushimangira umubano uri hagati y’ibihugu byombi, nk’uko byatangajwe na Perezida waryo, Eric Murangwa Eugène.
Ati “Ni ishema rikomeye kwakira abavandimwe bacu b’Abagande, muri uyu mukino uzarangwa n’ibyishimo, umubano mwiza, ubusabane n’ubuhanga bwo guconga ruhago.
“Umupira w’amaguru ufite ubushobozi bwo guhuza abantu no kubaka ubumwe burambye. Uyu mukino ni igihamya y’izo mbaraga dusanga mu mupira w’amaguru.”
Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi wabaye mu myaka icyenda ishize, aho Ikipe y’u Rwanda yatsinze iya Uganda ibitego 5-3.
Icyo gihe ibitego by’Amavubi byatsinzwe na Kamana Bokota Labama winjije bibiri, Saidi Abedi Makasi, Kamanzi Kharim na Karekezi Olivier mu gihe ibya Uganda byatsinzwe na Philip Ssozi na Vincent Kayizi.
