Abahoze mu mashyamba ya Congo bahize kuzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 22, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abahoze mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagera kuri 39 batorezwaga mu kigo cya Mutobo cya Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari Abasirikare (RDRC), bahize kuzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyiciro cya 72 kigizwe n’abahoze mu mashyamba ya Congo 39 barimo abari abasirikare 34 n’abakada ba FDLR 5 barimo n’umugore.

Umuhango wo gusezerera abari abasirikare witabiriwe n’inzego zitandukanye harimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Abakomiseri muri RDRC ndetse na Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda.

Ni umuhango wabereye mu kigo cya Mutobo mu Karere ka Musanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024.

Muhire Emmanuel wahoze muri FDLR ashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabakiriye.

Yishimira ko bahurijwe hamwe mu ki kigo cya Mutobo bakigishwa amasomo azabafasha kwiteza imbere. Ahamya kandi ko bazasigasira ubumwe bw’abanyarwanda.  

Agira ati: “Tuzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda turwanye amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Icyakoze avuga ko bigishijwe imyuga itandukanye, ubudozi, ubukanishi, gukora amazi, amashanyarazi kubaza n’ibindi.

Igihe bamaze mu kigo cya Mutobo, bishimira ko bagize umwanya wo gukina imikino ngororamuburi, gutarama ndetse banigishwa indangagaciro.

Lt Munyaneza Eugene na we wahoze mu mashyamba ya Congo avuga ko akomoka mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Cyahinda mu Ntara y’Amajyepfo, ashimira Perezida Paul Kagame kubera imiyoborere ye myiza.

Ahamya ko biteguye gushyigikira gahunda za Leta no guteza imbere gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge.

Ku rundi ruhande Lt Munyaneza yishimira ko bize uburere mboneragihugu, biga imyuga n’ubumenyi ngiro akavuga ko ibikoresho bahawe bazabifata neza kugira ngo bishobore kubateza imbere.  

Ati: “Ibikoresho muduhaye ntabwo tuzabipfusha ubusa kugira ngo duteze imbere Umuryango Nyarwanda n’igihugu muri rusange.”  

Nyirahabineza Valerie, Perezida wa RDRC yashimiye abagera kuri 39 bahisemo gutahuka ku bushake agaragaza ko nta n’umwe waje ashyizweho imbaraga ahubwo bahisemo gutaha mu rwababyaye nyuma yo kumva abatashye mbere bameze neza.

Ati: “Abari abasirikare 32 bose ni abagabo barimo n’abana 2 b’abahungu bari abasirikare, abakada 5 barimo umugore umwe n’abagabo 4.”

Perezida wa Komisiyo, Nyirahabineza, yasabye inzego z’ibanze kwakira neza abahoze mu mashyamba ya Congo bakabafasha kwitabira gahunda zose za Leta.

RDRC isaba abakiri mu mashyamba ya Congo n’abandi bagifite imigambi mibisha yo guhekura u Rwanda, ko bagomba gutahuka ku mahoro kuko u Rwanda ari igihugu gitekanye.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, asaba inzego zibanze kwakira abahoze mu mashyamba ya Congo.

Yagize ati: “Aba si abantu ba Komisiyo ni abaturage bacu tugomba kwiteza imbere twese muri gahunda zo guteza imbere igihugu.”

Yasabye kandi abahoze mu mitwe yitwaje intwaro kutigera bakoma mu nkokora intambwe nziza y’ubumwe bw’abanyarwanda na gahunda zigamije guteze imbere igihugu.

Akomeza agira ati: “Muzahorane intego zo gusigasira umutekano w’igihugu, kutigera muhungabanya umutekano ahubwo muzafatanye n’abo musanze kuwubungabunga.”

Yabasabye gushishikariza abo basize mu mashyamba gutaha kugira ngo baze bafatanye n’abandi kubaka igihugu.  

RDRC itangaza ko hamaze gusezererwa abasaga 70,000 bakaba barasubijwe mu buzima busanzwe. Ni mu gihe mu kigo cya Mutobo hamaze kunyura abasaga 13,000 bavuye mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 22, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE